Paper Talk[Europe]: Casemiro ngo azava gusa muri Manchester United imwirukanye! Manchester City na Kovacic bashobora gutandukana nyuma y’uko Gündoğan yinjiye
Rutahizamu Mohamed Salah, 32, agiye kongera amasezerano mu ikipe ya Liverpool dore ko amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2024 ubundi agume Anfield dore ko yishimanye n’umutoza mushya wa Liverpool Arne Slot. (Liverpool Echo)
Ndetse kuruhande rwa Liverpool na bo baritegura kwihutisha igikorwa cyo kumuha amasezerano mashya (Talksport), external
Ikipe ya Liverpool yihaye igihe cyo kuba yasoje iyi gahunda yo guha amasezerano mashya uyu Munyamisiri aho bagomba kugera mu isoko ry’Igura n’Igurisha ry’ukwezi kw’ambere barabisoje . (Football Insider)
Gusa nanone Liverpool iteganya y’uko Mohamed Salah, 32, Virgil van Dijk, 33, ndetse na Alisson, 31, baramutse basohotse bakwerekeza muri shampiyona ya Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League mu mpeshyi itaha ya 2025. (Caught Offside)
Al-Nassr irategura gusinyisha Umunya-Croatia wa Manchester City Mateo Kovacic, 30, uyu musore ukina hagati mu kibuga biteganyijwe ko bamutwara mu kwezi kw’ambere mu isoko ry’Igura n’Igurisha ry’aho bagahita bamuha umushahara £750,000 buri cyumweru, ibi bije nyuma y’uko İlkay Gündoğan yinjiyemo avuye mu ikipe ya FC Barcelona kandi na we akaba ari umukinnyi wo hagati mu kibuga. (CBS Sports)
Manchester United ndetse na Newcastle zose biravugwa ko zikiri muri gahunda yo gusinysisha Umufaransa w’Imyaka 28 Adrien Rabiot nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani asoje amasezerano ye gusa ikipe ya Galatasaray yamaze gusaba uyu musore ukina hagati mu kibuga ko yaza mu gihugu cya Turkey nubwo hategerejwe umwanzuro w’uyu musore wanifujwe n’Ikipe ya Arsenal . (Teamtalk)
Umunya-Colombia ukina hagati mu kibuga Steven Alzate, 25, biteganyijwe ko agomba gukora isuzuma ry’ubuzima ubundi akinjira mu ikipe ya Hull City, uyu musore watandukanye n’Ikipe ya Brighton mbere yiyi mpeshyi . (Sky Sports)
Flamengo yo mu gihugu cya Brazil yamaze gusaba Umufaransa w’Imyaka 28 Anthony Martial ko yaza kubakinira nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya Manchester United akaba ubu ntakipe afitiye amasezerano. (Fabrizio Romano)
Liverpool ndetse na Newcastle United ni amakipe yose yifuza gusinyisha Marc Guehi, 24, gusa ayamakipe yombi ari mu byago bikomeye byo kumubura kubera ko naramuka yongereye amasezerano mu ikipe ye ya Crystal Palace y’umutoza Oliver Glasner bizasaba ko ayamabakipe yakwishyura arenga £70m kugirango amubone arengaayo ikipe ya Palace yasabaga muri iri soko ry’Igura n’Igurisha rya 2024 . (Football Insider)
Manchester United yamaze guha akazi Sam Erith nk’ushinzwe gukurikirana imyitwarire n’urwego rw’Abakinnyi mu kibuga(performance director) akaba agomba gukora izinshingano kugera uyu mwaka w’Imikino wa 2024-2025 urangiye . (Mail)
Newcastle United igomba kwishyura asaga £10m nk’imisoro ndetse arikumwe n’Ibihano byayo kuri HM Revenue and Customs ikigo gishinzwe gukusanya imisoro mu gihugu cy’Ubwongereza. (Sun)
Umunya-Brazilian Carlos Henrique Casimiro, 32, yarahiye arirenga ko azava mu ikipe ya Manchester United igihe iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag izamubwira ko itakimushaka kuri Old Trafford, ibi bije nyuma yamakuru yajyanaga uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu gihugu cya Turkey mbere y’uko isoko ry’Igura n’igurisha muri iki gihugu rifunga tari 18 Nzeri 2024. (ESPN)