Paper Talk[Europe]: Bayern Munich igiye gutandukana n’abakinnyi batandatu, naho ikipe ya Manchester United n’iyo kipe irikuvugwa cyane ku isoko!
Chelsea yatangiye ibiganiro n’Ikipe ya Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’ubudage kubagurisha umusore wabo Karim Adeyemi w’Imyaka 22 akabakina nka rutahizamu. (Bild – in German)
West Ham United irifuza gutwa umusore w’ikipe ya Aston Villa w’Imyaka 20- Colombia Jhon Duran wanatekerejweho n’Ikipe ya Chelsea . (Sky Sports)
Manchester United yamaze kumvikana muburyo bw’amagambo n’Ikipe ya Bayern Munich kumusore w’imyaka 24- Matthijs de Ligt myugariro w’Umuholandi . (Manchester Evening News)
Ikipe ibarizwa muri shampiyona y’Igihigu cy’Ubutaliyani “Serie A “ ariyo Juventus ikomeje kwifuza umusore wa Manchester United Umwongereza Jadon Sancho w’Imyaka 24 usoje amasezerano ye y’Intizanyo mu ikipe ya Borussia Dortmund ndetse bivugwa ko Jadon Sancho nawe ashaka kwerekeza muri Juventus kuruta ahandi hose . (Sky Sports)
Bamwe mu bafana bikipe ya Marseille baba batishimiye iza rya Mason Greenwood wa Manchester United mu ikipe yabo ni mugihe ikipe ya Marseille yo mu gihugu cy’Ubufaransa ariyo iyoboye isiganwa ryo gutwara uyu musore w’Imyaka 22 w’Umwongereza . (Mirror)
Byamenyekanyeko Umunya-Spain Nico Williams, 21, afite byibuze amafaranga yo kumugura yatuma asohoka mu ikipe ya Athletic Bilbao (release clause ) angana milyoni 55 kugeza kuri 58 z’amayero , uyu musore ukina nka mababa ukomeje kwifuzwa cyane kandi bikomeye n’amakipe arimo Liverpool, Chelsea, Bayern Munich ndetse na Barcelona inafite amahirwe menshyi yo kubona uyu musore . (Marca – in Spanish)
Umunya-sweden Victor Lindelof w’imyaka 29, akaba myugariro w’Ikipe ya Manchester United biravugwa ko amahirwe menshi agomba gusohoka muri United nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina muri iy’Ikipe y’u Muhorandi Eric Ten Hag . (Givemesport – subscription required)
Biravugwako ikipe ya Manchester United yaba yamaze kugirana amasezerano y’ibanze n’umufaransa Leny Yoro w’Imyaka 18 myugariro usanzwe akinira ikipe ya Lille yo mu gihugu cy’Ubufaransa. (Sky Sports)
Gusa Real Madrid iracyakurikirana uyu musore ngo izamutware dore ko we ubwe yagiye atangaza ko y’ifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid mu gihugu cya Esipanye . (Fabrizio Romano)
Manchester United yatangiye gutekereza kujya mu ikipe ya Fenerbahce mu gihugu cya Turkey ikavanamo umusore w’Imyaka 24 Ferdi Kadioglu witwaye neza cyane mu mikino y’Igikombe cy’Iburayi mu gihugu cy’Ubudage hamwe n’Ikipe y’Igihugu ya Turkey gusa n’ikipe ya Arsenal iramushaka uyu musore ukina kuruhande yugarira (Full-Back) . (Mirror)
Umwongereza Dominic Calvert-Lewin w’imyaka 27, yamaze kwanga andi masezerano yahawe n’Ikipe ya Everton n’imugihe ikipe ya Manchester United ikomeje kumutereza nkuwaza kubafasha. (Teamtalk)
Arsenal y’umutoza Mikel Arteta bakomeje guhanga ijisho rutahizamu w’Ikipe ya Ajax w’Imyaka 22 ukomoka mu gihugu cya Netherlands Brian Brobbey kugirango azaze kubufasha mu mwaka utaha w’Imikino. (Football Insider)
Arsenal na Manchester United z’iteguye kuba zatwara Umwongereza Marc Guehi w’Imyaka 23 umwe mubakomeje kugira igikombe cy’iburayi cyiza ndetse ngo nawe yiteguye kwanga amasezerano mashya ikipe ya Crystal Palace ishobora kuba yatekereza kumuha . (Sun)
Manchester United biteganyijweko igomba gutanga amafaranga ku ikipe ya Bologna angana miliyoni £34 kuko yIfuza Joshua Zirkzee ,uyu musore w’Imyaka 23 ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi. (Mail)
United kandi ishobora kuzemererwa kwishyura mu byiciro uyu musore Joshua Zirkzee mu gihe bahitamo kumutwara mu gihugu cy’ubwongereza. (Guardian)
Ikipe ya Arsenal ngo iratekereza kuba yarangije gahunda yo gusinyisha Riccardo Calafiori muri iki cyumweru nyuma yo kuganira n’ikipe ya Bologna ibiganiro byakure kuri uyu musore w’imyaka 22 akaba myugariro. (Guardian)
Manchester United iratekereza gutwara umusore w’Ikipe ya Chelsea Umwongereza Ben Chilwell, 27 nyuma yogutangira imyitoza mu ikipe ya Chelsea y’itegura umweka utaha w’Imikino nyuma yokugira imvune mu mwaka ushize . (Mail, via Metro)
Ikipe ya Bayern Munich yomu gihugu cy’ubudage iratekereza gusinyisha abandi bakinnyi. Gusa izabanza igurishe bamwe mubo ifite barimo Umufaransa Kingsley Coman, 28, Umunya-Netherlands Matthijs de Ligt, 24, Abadage batatu Leon Goretzka, 29, Joshua Kimmich, 29, Serge Gnabry, 28, ndetse na Alphonso Davies Umunya-Canada w’imyaka 23. (Kicker, in German)