Paper Talk[Europe]: Barutahizamu babiri Chelsea y’ifuza gukuramo umwe, bamwe mu bakinnyi ndetse na mafaranga n’ibyo Arsenal igiye gukoresha mu kugura abakinnyi!
Lazio yamaza gufungura ibiganiro n’ikipe ya Manchester United kumusore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza w’imyaka 22 Mason Greenwood nyuma y’uko Greenwood asoje amasezerano y’intizanyo mu ikipe ya Getafe mu gihugu cya Spain . (Mail)
Gusa Juventus na Napoli n’azo zirifuza gutwara uy’umusore w’imyaka 22 Mason Greenwood. (Independent)
Arsenal irakomeje cyane inagerageza gutwara umusore w’ikipe ya Newcastle United ukomoka mu gihugu cya Brazil ukina hagati mu ikibuga Bruno Guimaraes w’imyaka 26 gusa Arsenal irateganya gukoresha umukinnyi wayo ndetse ikongeraho n’amafaranga ku girango ibone uy’umunya Brazil. (Football Transfers)
Liverpool ifite intego yo guhangana n’ikipe ya Chelsea ndetse na Manchester United mu gutwara umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa w’imyaka 22 Michael Olise usanzwe ukinira ikipe ya Crystal Palace. (Football Transfers)
Tottenham Hotspur yamaze gutera intambwe ijyambere kuruta ikipe ya Aston Villa mu buryo bwo gusinyisha umusore ukomoka mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amarica ukina hagati mu ikibuga Weston McKennie w’imyaka 25 kuva mu ikipe ya Juventus. (Football Insider)
Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani igezekure mu gutwara umusore w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Brazil Douglas Luiz umusore ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’Ubwongreza , gusa biteganyijwe ko muri iy’igahunda Juventus izatangamo umusore wayo w’imyaka 20 Samuel Iling-Junior. (Gazzetta dello Sport – in Italian)
Umusore w’ikipe ya Athletic Bilbao ukina nka mababa Nico Williams w’imyaka 21, birashobokako yakwerekeza mu ikipe ya Barcelona gusa aranifuzwa cyane n’andi makipe arimo Aston Villa, Arsenal, Liverpool ndetse na Newcastle United. (HITC)
Matty Cash umunya Poland ukinira ikipe ya Aston Villa yatekerejweho n’ikipe ya AC Milan gusa biravugwako mu keba wayo Inter Milan n’ayo yatangiye gutekereza uy’umusore w’imyaka 26, nk’u musimbura wa Denzel Dumfries uy’u muhorandi b’itekerezwa ko ashobora gusohoka. (Sky Sport Italia – in Italian)
Chelsea irifuza gutwara umusore w’ikipe Atletico Madrid Samu Omorodion ukomoka mu gihugu cya Spain ndetse n’undi ukinira ikipe ya Aston Villa ukomoka mu gihugu cya Colombia rutahizamu Jhon Duran w’imyaka 20. (Fabrizio Romano)
Manchester United irategura kongeramo abakinnyi muri irisoko ry’igura n’igurishwa by’umwihariko kuri rutahizamu n’inayompamvu bifuza gutwara Jonathan David w’imyaka 24 ukinira ikipe ya Lille akaba akomoka mu gihugu cya Canada . (inews)
Myugariro w’umufaransa Jean-Clair Todibo w’imyaka 24, ntago b’iza kunda ko ava muri Nice ngoyerekeze muri Manchester United kuberako impuza mashyirahamwe y’umupira wa maguru kumugabane w’Iburayi “UEfA “ amategeko yayo atabyemera kubera ko zose banyirazo n’ukuvuga United na Nice ari bamwe(bose bafitwe n’a Ineos) . (Fabrizio Romano)
Manchester United n’ubwo umusore wayo ukomoka mu gihugu cya Portugal Bruno Fernandes ari kwifuzwa cyane n’amakipe menshi nka Bayern Munich na Inter Milan utibagiwe n’amakipe yo muri Saudi Arbia ngo ntago United ikintu kibanze iri gutekereza aru kongerera amasezerano uy’umusore. (Manchester Evening News)
Umunya Morocco ukina hagati mu kibuga Sofyan Amrabat, 27, yamaze kumenyesha ikipe ye ya Fiorentina yo mu gihugu cy’Ubutaliyani ko atifuza kugaruka mu iy’ikipe nyuma yo kumara umwaka w’intizanyo w’imikino mu ikipe ya Manchester United. (Athletic – subscription required)
Bayern Munichyamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha umusore w’ikipe ya Paris St-Germain Xavi Simons, 21, muri uku kwezi kwa kamena gusa Bayern Munich by’ibuze igomba kwishyura 100m euros (£84.4m) kuri uy’umuhorandi. (Bild – in German)