Paper Talk[Europe]: Alejandro Garnacho agiye gutungurana ave muri United, amakipe ari kuvugishwa kubere murumuna wa Jude Bellingham!
Chelsea irashaka gutwara umusore w’ikipe ya Newcastle United Alexander Isak w’imyaka 24 akaba akomoka mu gihugu cya Sweden gusa ifite urugamba rukomeye rwo kwishyura igiciro kirenga agera kuri £115m rutahizamu bavanye mu gihugu cya Esipanye . (Mail)
Arsenal birasa nk’ibigoye cyane ko yazabona rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Guinea Serhou Guirassy wagize umwaka mwiza cyane w’imikino mu ikipe ya Stuttgart kubera ko b’irasa nki byarangiye mu ikipe ya Borussia Dortmund uy’Umusore w’imyaka 28 . (Metro)
Ikipe yo muri shampiyona ya Saudi Arbia ariyo Al-Hilal yo muri Saudi Pro-league ishobora gutungurana cyane igatwara umusore w’ikipe ya Manchester United Alejandro Garnacho w’imyaka 19 ubu w’ibereye mu ikipe y’Igihugu ya Argentine mu gikombe cya Copa America. (Express)
Manchester United ikomeje gushakisha umuzamu wo kunganira Andre Onana nyuma yo kubura uwo rero y’ifuzaga werekeje mu ikipe ya Inter Milan Josep Martinez irifuza umuzamu wa Bayern Munich w’imyaka 23- Maria Luisa Grohs. (Florian Plettenberg)
Newcastle United rutahizamu wayo Yankuba Minteh yanze gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya Lyon yo mu gihugu cy’Ubufaransa uy’Umusore ugomba gutangwaho agera kuri £40m akaba afite imyaka 19 agakomoka mu gihugu cya Gambia. (Sun)
Everton ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino n’inayo mpamvu iri gukurikirana cyane umusore w’imyaka 27 ukina hagati mu kibuga Wilfried Ndidi ukomoka mu gihugu cya Nigeria akaba umusore w’ikipe ya Leicester city doreko amasezerano ye ararangira mu cy’umweru gitaha. (Football Insider)
Bayern Munich irategura gutwara umusore w’ikipe ya Everton w’imyaka 22- Amadou Onana akaba anari kumwe n’ikipe ya Belgium mu gikombe cy’Iburayi akaba akina hagati mu kibuga y’ugarira , nyuma y’uko bisankaho bigoye kubona Joao Palhinha, 28, umusore w’ikipe ya Fulham mu gihugu cy’Ubwongereza n’awe uri kumwe n’ikipe ye y’igihugu mu gikombe cy’Iburayi . (Liverpool Echo)
Barcelona yatunguranye cyane b’imenyekanye ko yaba y’ifuza gutwara umusore w’ikipe ya Manchester City w’imyaka 24 Julian Alvarez akaba akomoka mu gihugu cya Argentine n’awe w’ibereye muri Copa America . (Sport – in Spanish)
Saudi Arabia Public Investment Fund, isanzwe ifite amakipe agera kuri ane yo muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia yamaze kwegera ikipe ya Arsenal kugirango baba gurishe Thomas Partey w’imyak 31 umunya Ghana ukina hagati mu kibuga y’Ugarira. (Caught Offside)
Ikipe ya Atalanta yamaze gutanga agera kuri £10m mu ikipe ya Everton kuri myugariro wayo Ben Godfrey gusa biravugwa ko hari ikipe yo muri shampiyona y’igihugu ya Bongereza yo yatanze £15m kuri uy’Umusore w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza . (Athletic – subscription required)
Brighton irifuza cyane gutwara umusore w’ikipe ya Inter Miami w’imyaka 21- ukomoka mu gihugu cya Paraguay Diego Gomez akaba akina hagati mu kibuga nyuma y’uko hari amakuru asohora Pascal Gross muri iy’ikipe ya Brighton. (Talksport)
Crystal Palace ikomeje kwiruka cyane ku musore w’ikipe Sunderland w’imyaka 18 Jobe Bellingham akaba murumuna wa Jude Bellingham wa Real Madrid akina hagati mu kibuga n’awe . (Fabrizio Romano)
Ipswich Town ikomeje ibiganiro n’ikipe ya Hull City kugirango batware umusore w’Umwongereza Jacob Greaves akaba afite imyaka 23-akina nka myugariro . (Athletic – subscription required)