Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Alejandro Garnacho  agiye gutungurana ave muri United, amakipe ari kuvugishwa  kubere murumuna wa Jude  Bellingham!

Chelsea irashaka gutwara umusore w’ikipe ya Newcastle United   Alexander Isak  w’imyaka 24 akaba akomoka mu gihugu cya Sweden gusa ifite urugamba rukomeye rwo kwishyura igiciro kirenga  agera kuri £115m rutahizamu bavanye mu gihugu cya Esipanye . (Mail)

Arsenal birasa nk’ibigoye  cyane  ko  yazabona rutahizamu  ukomoka mu gihugu cya Guinea  Serhou Guirassy  wagize  umwaka mwiza cyane w’imikino  mu ikipe ya Stuttgart  kubera ko b’irasa nki byarangiye mu ikipe ya Borussia Dortmund  uy’Umusore w’imyaka 28 . (Metro)

Ikipe yo muri  shampiyona  ya Saudi  Arbia  ariyo  Al-Hilal yo muri Saudi Pro-league ishobora  gutungurana cyane  igatwara  umusore  w’ikipe ya  Manchester United  Alejandro Garnacho  w’imyaka 19  ubu w’ibereye mu ikipe y’Igihugu  ya Argentine  mu gikombe  cya  Copa America. (Express)

Manchester United ikomeje gushakisha umuzamu wo kunganira  Andre Onana  nyuma yo kubura uwo rero y’ifuzaga werekeje mu ikipe ya Inter Milan  Josep Martinez  irifuza umuzamu  wa   Bayern Munich w’imyaka 23- Maria Luisa Grohs. (Florian Plettenberg)

Newcastle United  rutahizamu  wayo   Yankuba Minteh  yanze gahunda  yo kwerekeza  mu ikipe ya Lyon  yo mu gihugu cy’Ubufaransa   uy’Umusore  ugomba gutangwaho agera kuri  £40m akaba afite imyaka 19 agakomoka mu gihugu cya  Gambia. (Sun)

Everton ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino  n’inayo mpamvu iri gukurikirana cyane umusore w’imyaka 27 ukina hagati mu kibuga   Wilfried Ndidi  ukomoka mu gihugu cya Nigeria  akaba umusore w’ikipe ya  Leicester city doreko amasezerano ye ararangira mu cy’umweru gitaha. (Football Insider)

Bayern Munich  irategura  gutwara umusore  w’ikipe ya  Everton w’imyaka  22- Amadou Onana  akaba anari kumwe  n’ikipe ya Belgium  mu gikombe cy’Iburayi  akaba akina hagati mu kibuga y’ugarira , nyuma y’uko bisankaho  bigoye  kubona Joao Palhinha, 28, umusore w’ikipe ya  Fulham  mu gihugu cy’Ubwongereza n’awe uri kumwe  n’ikipe ye y’igihugu mu gikombe cy’Iburayi . (Liverpool Echo)

Barcelona  yatunguranye cyane  b’imenyekanye ko yaba y’ifuza  gutwara  umusore  w’ikipe  ya  Manchester City  w’imyaka  24 Julian Alvarez  akaba akomoka mu gihugu cya  Argentine n’awe  w’ibereye muri  Copa America  . (Sport – in Spanish)

Saudi Arabia  Public Investment Fund,  isanzwe ifite  amakipe   agera kuri  ane yo muri  Saudi Pro League muri Saudi Arabia  yamaze kwegera ikipe ya  Arsenal  kugirango baba gurishe Thomas Partey w’imyak 31  umunya Ghana ukina hagati mu kibuga  y’Ugarira. (Caught Offside)

Ikipe  ya Atalanta  yamaze gutanga agera kuri  £10m  mu ikipe ya  Everton kuri myugariro  wayo  Ben Godfrey   gusa biravugwa ko  hari ikipe yo muri shampiyona   y’igihugu  ya  Bongereza  yo yatanze  £15m kuri uy’Umusore  w’imyaka  26  ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza . (Athletic – subscription required)

Brighton irifuza   cyane  gutwara  umusore w’ikipe ya  Inter Miami  w’imyaka  21- ukomoka mu gihugu cya Paraguay Diego Gomez akaba akina  hagati mu kibuga  nyuma  y’uko hari amakuru asohora Pascal Gross muri iy’ikipe ya  Brighton. (Talksport)

Crystal Palace ikomeje kwiruka cyane  ku musore w’ikipe  Sunderland   w’imyaka 18 Jobe Bellingham akaba murumuna wa Jude  Bellingham wa Real Madrid akina hagati mu kibuga  n’awe   . (Fabrizio Romano)

Ipswich Town  ikomeje ibiganiro  n’ikipe  ya  Hull City kugirango batware  umusore  w’Umwongereza  Jacob Greaves akaba  afite imyaka  23-akina nka myugariro . (Athletic – subscription required)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *