Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk: Rutayizamu wari kuza muri APR FC byanze, ibihugu 12 bizatanga amakipe 4 mumikino nya Africa, amakipe 4 azahagararira Africa muri club world cup 2025

\"\"

Kaizer Chiefs yo muri Africa yepfo  ifite ikizere  cyo kuzabona umutoza wa  AS FAR Nasreddine Nabi  ukomoka  mu gihugu cya Tunisia, gusa izategereza ko shampiyona ya Morocco irangira nyuma yaho  Kaizer Chiefs  ubu nta mutoza ifite kuko iri gutozwa n\’Umutoza w\’Agateganyo Cavin Dennis Johnson umunya South Africa.(#SABC SPORTS)

Sadio Mané  ntazagaragara mumikino ibiri yo muri uku kwezi kwa kamena, 2024 mugushaka tike y’Imikino ya nyuma y’Igikombe cyisi, harimo uwa DR Congo (06 kamena, 2024) na Mauritania(09 kamena, 2024) kubera ikibazo kimvune afite ku ivi rye ry\’iburyo.(#Micky Jnr)

Ibihugu 12 n’ibyo b’izatanga amakipe 4 mumikino nya Africa ya 2024/2025 n’Ukuvuga  muri  CAF Champions League (2) na  CAF Confederation Cup (2),Algeria, Angola ,Côte d’Ivoire , Egypt ,Libya ,Morocco , Nigeria ,RD Congo , South Africa , Sudan , Tunisia na Tanzania.(#CAF ONLINE)

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria “Super Eagles” ya shyize hanze imyambaro mishya izambara mu mikino ibiri b’afite yo gushaka tike y’Igikombe cy\’Isi cya 2026, Nigeria izakina na South Africa(07 kamena,2024) na Benin(10 kamena, 2024).(#Pulse Sports)

Umunya Angola Deivi Miguel Vieira ”Gilberto” y’Irukanwe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu nyuma yo kuwusohokamo adasabye uruhushya rwo gusohoka, Angola iri kwitegura imikino ibiri yo gushaka tike y’Igikombe cy\’Isi harimo umukino wa Eswatini(07 kamena, 2024) na Cameroon(11 kamena, 2024). (#Micky Jnr)

Umutoza w’Ungirije mu ikipe ya Orlando Pirates umunya Spain Sergio Almenara yasezeye kuri izi nshingano kubera impamvu z’Umuryango we , ndetse agiye kureba uburyo y’Ashaka ahandi hogukomereza umwuga we.(#Central News South Africa)

Aya n’iyo makipe azakina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Amakerebe cy’Ivuguruye cya 2025  ahagarariye  umugabane w’Africa  Al Ahly(Misiri), Wydad(Morocco), ES Tunis(Tunisia) Mamelodi Sundowns (South Africa). (#FONZA WORD)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yageze mu Murwa Mukuru Abidjan wa Côte D’Ivoire yakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda bari bayitegereje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 3 Kamena 2024, U Rwanda ruyoboye itsinda rya Gatatu n’amanota ane.(#Rwanda FA)

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yegujwe n’Inteko Rusange ihita imusimbuza Shiraniro Ngenzi Jean Paul wari Visi Perezida. Nyuma y’Inyama yateranye ku Cyumweru, tariki 2 Kamena 2024. (#IGIHE)

Ruboneka  Bosco, Muhire Kevin na Ani Elijah bahanganiye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umwaka, n’Ibihembo b’izatangwa Ku bufatanye na Gorilla Games na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League).(#ISIMBI)

Mvukiyeje Juvénal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yambuwe ubunyamuryango bwayo by’agateganyo ashinjwa kutubahiriza amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere yayo.(#UMURYANGO)

Ikipe ya APR FC yananiwe kumvikana na rutahizamu w’Umunya-Uganda Steven Desse Mukwala wayisabye kumwishyura agera ku bihumbi 70$, APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2024/25.(#IGIHE)

Tumusiime Ally Tidjan ubu ukinira Musanze FC, akaba murumuna wa Manishimwe Djabel wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, avuga ko imvune yahuriye na zo muri Rayon Sports ari kimwe mu byatumye impano ye yagaragariraga benshi itajya ku itara atange ibyo afite.(#ISIMBI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *