Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk: Percy Tau akomeje kuba igihangange muri Africa! Tunisia kuri sitade habaye akavuyo, Ani Elijah muri Rayon Sports

\"\"

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya south Africa Percy Muzi Tau, 30 ya hawe igihembo cy’Umukinnyi mwiza w’Umwaka wa COSAFA, ishyirahamwe ry’Ibihugu byo mu majyepho ya Africa, uyu musore asanzwe abarizwa muri shampiyona ya Misiri.( COSAFA)

Ikipe ya Al-Gharaf  ibarizwa mu gihugu cya Qatar irifuza umusore ukomoka mu gihugu cya Angola Agostinho Cristóvão Paciência “Mabululu”  gusa ikipe asanzwe akinira ya Al Ittihad Alexandria Club yo Mumisiri ya shyizeho igiciro cya $5 million, yatsinze ibitego10 atanga ni mipira 2 yavuyemo ibitego  kugeza ubu.(#Mick Jnr)

Mumukino wahuzaga Espérance Sportive de  Tunis (EST) na Club Africain (CA) warangiye Espérance itsinze  2-1 habaye akavuyo gakabije kuri sedate Hammadi Agrebi stadium iherereye I Radès nyuma y’uko abafana batangiye gutera amacupa mu kibuga no guturitsa imyotsi myinshi kukibuga.(#EBDO)

Mouhsine Bodda (26) yamaze kurangizanya n’ikipe ya  Wydad Athletic Club  avuye mu ikipe ya FC Nouadhibou yo mu gihugu cya Mauritania dore ko ubwe kugitike yari yaramaze kumvikana na Wydad Athletic Club  kuva mu kwezi kwa mata, 2024.(#Micky Jnr)

Young Africans SC yegukunye gikombe cya CRDB Bank Federation Cup nyuma yo gutsinda Azam kuri penalty 6-5 nyuma y’uko iminota 90’ yarangiye ari ubusa kubusa ndetse ni 30’  yi nyongera(extra time) biba uko, Young Africans ibikoze nyuma y’Igikombe cya shampiyona yatwaye muri uyu umwak w’Imikino.(#Young Africans SC)

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yatangaje abakinnyi 25 yitwaza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho ariko ntihagaragaramo Rwatubyaye Abdul.(#IGIHE)

Ikipe ya APR Handball Club yegukanye Igikombe cy’irushwanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 (GMT2024) itsinze ikipe ya Police Handball Club yari ifite iki gikombe ibitego 24-22 naho mu bagore ikipe yo mu gihugu cya Uganda yitwa Three Stars HC yegukana Igikombe nyuma yo gusoza imikino yose ifite amanota 12.(#KIGALI TO DAY)

Mu Karere ka Bugesera habereye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizwi nka ‘Race to Remember Bugesera Triathlon 2024’, ryegukanwa na Tuyisenge Samuel mu bagabo na Uwineza Hanani mu bagore.(#IGIHE)

Umukinnyi w’umunyarwanda usoje amasezerano muri Police FC, Nshuti Dominique Savio yamaze kubagwa imvune y’urutugu yari amaranye iminsi, Savio wari kapiteni wa Police FC, nyuma yo gusoza amasezerano akaba we na Police FC barumvikanye ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha ko yajya kwishakira ahandi.(#ISIMBI)

Nyuma yo guhura bakagirana ibiganiro birimo ubwiyunge, Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle na Hadji Kanyabugabo Muhammed, biyemeje guhuza imbaraga mu kugura abakinnyi ndetse bahera ku biganiro na Ani Elijah wavuzwe muri APR FC na Police FC.(#UMURYANGO)

Espoir FC imaze iminsi mu ruhurirane rw’ibibazo byo guterwa mpaga zitabarika ndetse ikamanurwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Rwanda nyuma y’uko ikuweho amanota 50 igasigarana 7 yonyine, ishobora kutazagaraga muri icyo cyiciro, ahubwo ikaguma mu cya kabiri, ni uko ikipe imwe mu zakinaga icyiciro cya kabiri mu itsinda B hamwe na Espoir FC, ishobora kutazitabira imikino y’umwaka utaha.(#KGLNEWS)

Irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba Siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2024), muri Volley Ball rishojwe amakipe ya Police VC mu bagabo na APR VC mu bagore ari yo yegukanye ibikombe.(#IGIHE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *