Paper Talk: Kylian Mbappé yageze muri Real Madrid, Alisson Becker muri Saudi Pro-League! Jadon Sancho ntasha Manchester United
Kylian Mbappé, 25 yamaze gutangazwa nkumukinnyi mushya w’ikipe ya Real Madrid ndetse ngo yahawe imasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka €15m (£12.8m) kumwaka ukuyemo imisoro ndetse azahabwa akayabo karenga £85m za bonasi zo gusinyira Real Madrid.(#SKYSports)
Umusore w’Ikipe ya Liverpool ukomoka mu gihugu cya Brazil Alisson Becker, 31, arifuzwa n’isinzi ry’amakipe yo muri Saudi Pro League muri iyi mpeshyi y’ukwezi kwa gatandatu, 2024. (#Teamtalk)
Aston Villa irigutegura gutanga anganana £5m kumusore w’Umwongereza w’Imyaka 30 Ross Barkley kuva mu ikipe ya Luton Town nyuma y’uko imanutse mu kiciro cya kabiri (#talkSPORT)
Arsenal iri gutegura kurekura Eddie Nketiah, 25, nyuma yo kutagira umwaka w’Imikino mwiza, Fulham yatangiye gutegura £30m zo kuzatanga kuri uy’u mukinnyi uri no kwifuzwa cyane na Crystal Palace, Wolves na Everton. (#Sun)
The Gunners n’anone y’iteguye kugurisha myugariro wabo w’ibumoso( left-back) Oleksandr Zinchenko, 27, uri kwifuzwa cyane na Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage.(#Football Insider)
Umusore w’Ikipe yaLeeds United ya n’aniwe kuzamuka mukiciro cy’ambere Crysencio Summerville ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi , ari kwifuzwa cyane na Liverpool kuri £30m. (#Mirror)
Sunderland iragaragara nki dasha kugurisha umukinnyi wayo ukiri muto ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Jobe Bellingham, 18, akaba murumuna wa Jude Bellingham wa real Madrid w’Ifuzwa cyane na Tottenham, Brentford na Crystal Palace. (#Guardian)
Manchester United na Liverpool z’ikomeje gukurikirana umusore wa Sporting Lisbon yo mu gihugu cya Portugal Goncalo Inacio ukina mumutima w’Ubwugariza(centre-back) w’Imyaka 22.(#Fabrizio Romano)
Real Madrid ngo yaba yafashe umwanzuro wo gusinyisha muburyo bw’aburundu rutayizamu w’abo Joselu, 34, ukomoka mu gihugu cya Spain akaba yari intizanyo ya Espanyol. (#The Athletic – subscription required)
Liverpool iri gutegura gusimbuza umusore wabo ukina hagati mu kibuga y’ugarira (defensive midfielder), Wataru Endo, 31 bazanye mu ntangiriro z’umwaka w’Imikino wa 2023/2024. (Football Insider)
Borussia Dortmund ntago amahitamo y’abo y’ambere arugutwara muburyo bw’aburundu Ian Maatsen, 22, b’atijwe n’ikipe ya Chelsea ,aho b’asabwa kwishyura £35m kuri chelsea nka release clause y’uyu mu left-back ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi.(#Mail)
Mugihe Jadon Sancho, 24, we azaguma gusunika kugirango azagume muri Dortmund kuko ntiyifuza kugaruka muri Manchester United. (#Star)
Umutoza wa Lille Paulo Fonseca w’Imyaka, 51 b’iteganyijwe ko ariwe ugomba kuba umutoza mushya wa AC Milan agasimbura Stefano Pioli. (#La Gazzetta dello Sport in Italian)