EuropeHomePaper TalkSports

Paper Talk [ Europe ] : Liverpool yo byanze – i Burayi haramutse handikwa iki ?

1. Ikipe ya Arsenal biravugwa ko iri kwifuza gusinyisha rutahizamu w’umunya – Esipanye w’imyaka 22 ukinira ikipe ya Atheletico Bilbao witwa Nico Williams. [ FICHAJES ]

2.Ikipe ya Real Madrid ngo ntiyigeze icika mu gukomeza gukomangira ikipe ya Liverpool kugirango ibashe gusinyisha myugariro wayo ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ukina ku ruhande rw’iburyo witwa Trent Alexander Arnold w’imyaka 26 . [ DAILY TELEGRAPH ]

3. Icyizere cyo gusinyisha umunya – Misiri witwa Mohammed Salah ku makipe yo mu barabu kiri kugenda kiyoyoka nyuma hari amakuru yemeza ko uyu musore n’ubuyobozi bwa Liverpool bageze kure ibiganiro byo kumwongerera amasezerano . [ THE I PAPER ]

4. Ikipe ya Manchester city iricyakomeje kugendera hafi umwongereza w’imyaka 21 ukina mu kibuga hagati ukina mu ikipe ya Crystal Palace nyuma yo kugaruka avuye mu mvune . [ FOOTBALL INSIDER ]

5.Umufaransa w’imyaka 27 watakira ikipe ya Crystal palace witwa Jean Phillipe Mateta ari kwifuzwa n’amakipe arimo Lyon na Atletico Madrid . [ CAUGHTOFFSIDE ]

6 .Ikipe ya Borussia Dortimund biravugwa ko yiteguye kugurisha uwitwa Jamie Gittens w’imyaka 20 mu mpeshyi itaha mu makipe arimo Chelsea na Bayern Munich yatangaje ko zamwifuje . [ BILD ]

7.Umuholandi w’imyaka 55 wahoze utoza ikipe ya Manchester united , Eric TenHag mu minsi iri mbere ashobora kwisanga mu ikipe ya Feynoord nk’umutoza mukuru wayo mushya . [ DAILY MIRROR ]

Iyi paper talk uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *