Paper Talk [Europe] : Arsenal, Real Madrid na Atletico Madrid zihanganiye umukinnyi umwe,Mikel Merino agiye kwinjira muri Arsenal!

West Ham United irasha gukora taransiferi ebyeri icyarimwe harimo iya Niclas Fullkrug, 31, ukinira Borussia Dortmund ndetse nundi wa Leeds United Umuhorandi Crysencio Summerville, 22. (Sky Sports)
Amakipe atandukanye arimo Arsenal, Real Madrid ndetse na Atletico Madrid zose zirifuza gutwara Adrien Rabiot Umufaransa w’imyaka 29 ukina hagati mu kibuga dore ko yasoje amasezerano ye muri Juventus mu gihugu cy’Ubutaliyani . (Gazzetta, in Italian)
Aston Villa y’umutoza Unai Emery irasa nkiyamaze kumvikana n’ikipe ya Chelsea kubagurisha rutahizamu Romelu Lukaku w’imyaka 31 gusa uyu Mubiligi arashaka kwisangira Antonio Conte muri Napoli. (Il Mattino, in Italian – subscription needed)
West Ham United yamaze kumvikana n’umwongereza ufite amamuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Aaron Wan-Bissaka, 26, bumvikanye ibireba umukinnyi byose kugitike(Personal Terms) gusa kugezubu ntibarumvikana na Manchester United mu gihe United yo itekereza ko Wan-Bissaka akwiye igiciro cya £18m kurenza £10m bari babahaye mbere. (Sky Sports Germany)
Fulham igeze kure ibiganiro byo gusinyisha Umunya-Esipanye ukinira Villarreal Jorge Cuenca, 24, kuri £6.7m akaba akina nka myugariro. (Standard)
Napoli yatanze asaga 12m euros (£10.2m) kugirango ibone Umunya-Scotland w’imyaka 23 Billy Gilmour w’ikipe ya Brighton ukina hagati mu kibuga . (Sky Sports Italy)
Arsenal yegereje gusinyisha Umunya-Esipanye Mikel Merino w’imyaka 28 kuri £25m ukina hagati mu kibuga Ukinira ikipe ya Real Sociedad nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino cyane mu gikombe cy’Uburayi. (Mirror)
Roma nyuma y’uko iguze rutahizamu w’umunya- Ukraine Artem Dovbyk, 27, bavanye mu ikipe ya Girona muri Esipanye kuri £28.8m , AC Milan yahise itangiza urugamba rwo gutwara rutahimu wa AS Roma Tammy Abraham Umwongereza w’imyaka 26 . (Repubblica, in Italian – subscription needed)
Ikipe yo mu gihugu cy’Ubudage Stuttgart yavuye muri gahunda yo gutwara Umudage wa Brighton Deniz Undav, 28, ndetse iy’ikipe igiye gutangira gusha ibindi bisubizo nyuma yo kutabona uyu rutahizamu wa Albion. (Kicker, in German)
Newcastle United igeze kure ibiganiro na Sheffield United kugirango ibagurishe William Osula rutahizamu w’umuhorandi w’imyaka 20 biteganyijwe ko agomba kugurwa asaga £10m. (Telegraph – subscription needed
Leipzig ishobora kwanga ubusabe bwa kabiri bw’ikipe ya Barcelona kuri Dani Olmo Umunya-Esipanye w’imyaka 26 uri guhabwa amahirwe menshi yo gukinira Barcelona umwaka utaha w’imikino . (Sport, in Spanish)
Bristol City, Stoke na Birmingham City zose ziri kwifuza myugariro wa Burnley Luke McNally w’imyaka 24. (Football Insider)
N’inako ikipe ya Stoke City ishaka gutwara Umwongereza Lewis Travis w’ikipe ya Blackburn Rovers akaba akina hagati mu kibuga akaba afite imyaka 26 . (Teamtalk)
Nottingham Forest ngo ntago itekereza kugurisha Umwongereza wayo Morgan Gibbs-White w’imyaka 24 uri kwifuzwa cyane Newcastle, Arsenal, Aston Villa ndetse na Chelsea. (HITC)
Umusore w’ikipe ya Manchester City Umwongereza Jacob Wright, 18, ukina hagati mu kibuga yamaze kwemera gutizwa mu ikipe Peterborough United. (Football Insider)