Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk: Erling Haaland Kuba muri city! ibyo Hansi Flick atekereza kuri Joao Felix,Paris St-Germain kuri NapoliKhvicha Kvaratskhelia

\"\"

Manchester City ntakindi kintu irigutekereza usibye kongerera amasezerano umunya  Norway Erling Haaland, 23, nyuma y’uko Real Madrid ya muvugwagaho ya maze kugura  Kylian Mbappé byo ngerera amahirwe  Manchester city ko ya mugumisha  Etihad. (#Mirror)

Arsenal  ya tangiye gukusanya amakuru ku musore wa FC Barcelona w’Imyaka,19, Mikayil Faye myugariro ukomoka mu gihugu cya  Senegal, Mikel Arteta ari gutekereza kubaka  Arsenal kurushaho mu mwaka utaha w’Imikino wa 2024/2025. (#Mail)

The Gunners  ikomeje gahunda ya Benjamin Sesko, 21 wa  RB Leipzig  ukomoka  mu gihugu cya Slovenia gusa igomba kubikora vuba mbere y’uko release clause ye ya  65m euro (£55.4m) itangira gukora  mu mpera z’uku kezi kwa Kamena, 2024. (#Florian Plettenberg)

Paris St-Germain irashaka umusore wa Napoli Khvicha Kvaratskhelia  gusa munsi ya mafaranga 100m euro (£85.2m) by’ibuze irashaka kwishyura  60m euros,  (£51.1m) kuri uyu musore w’Imyaka ,23 ukomoka mu gihugu cya Georgia . (#L\’Equipe – in French, subscription required)

Ariko  n’anone Napoli  irashaka guha amasezerano mashya Kvaratskhelia ndetse no gushyiraho release clause nini kuri uyu musore muma sezerano ye. (#Fabrizio Romano)

Manchester United  irifuza umusore w’Ikipe ya Wolves ukomoka mu gihugucya Brazil Matheus Cunha, 25  ndetse na Mohammed Kudus, 23 wa  West Ham united ukomoka mu gihugu cya Ghana. (Mirror)

Newcastle United na Liverpool  aya makipe yose arifuza rutayizamu wa Brentford n’Ikipe y’Igihugu  ya  Cameroon Bryan Mbeumo, 24 nyuma yumwaka mwiza w’Imikino wa 2023/2024 muri the bees. (#L\’Equipe – in French)

Monaco irategura kugurisha Umufaransa  ukina hagati mu kibuga Youssouf Fofana  wa samiwe hejuru nama kipe abiri yo mu gihugu cy’Ubwongereza  Arsenal na  Manchester United – £20m, uyu musore w’Imyaka ,25, dore ko amasezerano ye azarangirana na tariki ya 30 kamena, 2025.(#Goal)

Umutoza mushya wa FC Barcelona  Hansi Flick yamaze gufata ikemezo kuhazaza ha Joao Felix, 24 nyuma y’uko asoje amasezerano y’Intizanyo , Hansi Flick yatangaje ko y’Ifuza kugumana na Joao Felix  n’ubwo bitizewe neza niba Barcelona izumvikana na  Atletico Madrid. (#Marca – in Spanish)

Umukinnyi  ukina hagati mu kibuga   Axel Witsel, 35, arifuza gusinya amasezerano mashya  mu ikipe ya Atletico Madrid  nyuma yo kugira umwaka mwiza w’Imikino wa 2023/2024 muri La Liga. (#Fabrizio Romano)

Newcastle United  iri mubiganiro n’umusore w’Ikipe ya Bournemouth ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Lloyd Kelly, 25, nyuma yo kubura Tosin Adarabioyo, 26  wa  Fulham dore ko bivugwa ko agiye gukora isuzuma ry’Ubuzima mu ikipe ya Chelsea. (#Sky Sports)

Jose Mourinho  agiye kongera gukorana  n’umwungiriza we Ricardo Formosinho babanye igihe kirekire mu ikipe ya Manchester United na Tottenham Hotspur nyuma y’uko abonye akazi  mu ikipe ya   Fenerbahce . (#Telegraph – subscription required)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *