Paper Talk: Erling Haaland Kuba muri city! ibyo Hansi Flick atekereza kuri Joao Felix,Paris St-Germain kuri NapoliKhvicha Kvaratskhelia
Manchester City ntakindi kintu irigutekereza usibye kongerera amasezerano umunya Norway Erling Haaland, 23, nyuma y’uko Real Madrid ya muvugwagaho ya maze kugura Kylian Mbappé byo ngerera amahirwe Manchester city ko ya mugumisha Etihad. (#Mirror)
Arsenal ya tangiye gukusanya amakuru ku musore wa FC Barcelona w’Imyaka,19, Mikayil Faye myugariro ukomoka mu gihugu cya Senegal, Mikel Arteta ari gutekereza kubaka Arsenal kurushaho mu mwaka utaha w’Imikino wa 2024/2025. (#Mail)
The Gunners ikomeje gahunda ya Benjamin Sesko, 21 wa RB Leipzig ukomoka mu gihugu cya Slovenia gusa igomba kubikora vuba mbere y’uko release clause ye ya 65m euro (£55.4m) itangira gukora mu mpera z’uku kezi kwa Kamena, 2024. (#Florian Plettenberg)
Paris St-Germain irashaka umusore wa Napoli Khvicha Kvaratskhelia gusa munsi ya mafaranga 100m euro (£85.2m) by’ibuze irashaka kwishyura 60m euros, (£51.1m) kuri uyu musore w’Imyaka ,23 ukomoka mu gihugu cya Georgia . (#L\’Equipe – in French, subscription required)
Ariko n’anone Napoli irashaka guha amasezerano mashya Kvaratskhelia ndetse no gushyiraho release clause nini kuri uyu musore muma sezerano ye. (#Fabrizio Romano)
Manchester United irifuza umusore w’Ikipe ya Wolves ukomoka mu gihugucya Brazil Matheus Cunha, 25 ndetse na Mohammed Kudus, 23 wa West Ham united ukomoka mu gihugu cya Ghana. (Mirror)
Newcastle United na Liverpool aya makipe yose arifuza rutayizamu wa Brentford n’Ikipe y’Igihugu ya Cameroon Bryan Mbeumo, 24 nyuma yumwaka mwiza w’Imikino wa 2023/2024 muri the bees. (#L\’Equipe – in French)
Monaco irategura kugurisha Umufaransa ukina hagati mu kibuga Youssouf Fofana wa samiwe hejuru nama kipe abiri yo mu gihugu cy’Ubwongereza Arsenal na Manchester United – £20m, uyu musore w’Imyaka ,25, dore ko amasezerano ye azarangirana na tariki ya 30 kamena, 2025.(#Goal)
Umutoza mushya wa FC Barcelona Hansi Flick yamaze gufata ikemezo kuhazaza ha Joao Felix, 24 nyuma y’uko asoje amasezerano y’Intizanyo , Hansi Flick yatangaje ko y’Ifuza kugumana na Joao Felix n’ubwo bitizewe neza niba Barcelona izumvikana na Atletico Madrid. (#Marca – in Spanish)
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Axel Witsel, 35, arifuza gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Atletico Madrid nyuma yo kugira umwaka mwiza w’Imikino wa 2023/2024 muri La Liga. (#Fabrizio Romano)
Newcastle United iri mubiganiro n’umusore w’Ikipe ya Bournemouth ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Lloyd Kelly, 25, nyuma yo kubura Tosin Adarabioyo, 26 wa Fulham dore ko bivugwa ko agiye gukora isuzuma ry’Ubuzima mu ikipe ya Chelsea. (#Sky Sports)
Jose Mourinho agiye kongera gukorana n’umwungiriza we Ricardo Formosinho babanye igihe kirekire mu ikipe ya Manchester United na Tottenham Hotspur nyuma y’uko abonye akazi mu ikipe ya Fenerbahce . (#Telegraph – subscription required)