Papa John XXIII ni bwo yitabye Imana,umunyamerika wa mbere yagiye mu isanzure…,uyu munsi taliki ya 3/Kamena mu mateka
uyu munsi kuwa mbere ,Tariki 3 Kamena mu mateka, ni umunsi wa 155 mu igize umwaka, hasigaye 211 ukagera ku musozo.
Ku isi yose hari ibintu bitandukanye byabaye ku munsi nk’uyu haba ku bantu babaye ibyamamare no ku bihugu.
Hari kuwa 03 Kamena 1940 u Budage bwateye igisasu mu bufaransa mu mujyi wa Paris gihitana abaturage b’abasivile harimo n’abanyeshuri.
Ku munsi nk’uyu kandi hari 1943 ubwo mu ntambara y’isi ya kabiri ubwo indege z’abanazi ziri hagati 162 na 500 zafatwaga n’u Burusiya mu rugamba rw’indege rukomeye rwaranze iyi ntambara.
Mu mwaka wa 1962 kandi ku itariki nk’iyi ya 03 Kamena indege y’u Bufaransa yo mu bwoko bwa Boeing 707 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Paris ihitana abantu 130.
Ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 1963 Papa John XXIII ni bwo yitabye Imana.
Mu mwaka wa 1965 ku munsi nk’uyu ni bwo umunyamerika wa mbere yagiye mu isanzure akaba yaritwaga Major Edward H. White II
1850: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Umujyi wa Kansas, uherereye muri Leta ya Missouri.
1963: Ingabo za Repubulika ya Vietnam y’Epfo zagabye igitero ku bayoboke b’idini ya Buddha barimo bigaragambiriza ahitwa Huế, aho izi ngabo zabateye imyuka iryana mu maso, abantu bagera kuri 67 bashyizwe mu bitaro.
1980: Inkubi y’umuyaga yibasiye Umujyi wa Grand Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yangije ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.
1982: Uwari uhagarariye inyungu za Israel mu Bwongereza, Shlomo Argov yarasiwe mu Mujyi wa London, nyuma yashoboye kurusimbuka uretse ko byamuviriyemo ubumuga.
1984: Hakozwe Operation Blue Star, igikorwa cya Gisirikare cyakozwe n’ingabo z’u Buhinde bitegetswe na Indira Gandhi wari Minisitiri w’Intebe maze bagaba igitero ahitwa Golden Temple mu Mujyi wa Amritsar hagamijwe kwirukana abanyeshuri bayibagamo bo mu bwoko bw’Aba-Sikhs, iki gitero cyageze ku wa 6 uko kwezi kirangira gihitanye gikomerekeje abaturage 5000.
1989: Guverinoma y’u Bushinwa yahereje ingabo ku rubuga rwa Tiananmen, ruherereye mu Mujyi wa Beijing hagamijwe kwirukana abahigaragambirizaga. Mu minsi yakurikiyeho, ubwicanyi bwahabereye buzwi nka Tiananmen Square Massacre. Guverinoma y’u Bushinwa yaje gutangaza ko haguye abagera kuri 261, ariko Croix-Rouge yo itanga umubare w’abarenga 2600.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
Mu mwaka wa 1865 kandi kuwa 03 Kamena havutse umwami w’ubwami bw’u Bwongereza George V.
Raul Castro wabaye Perezida wa Cuba nawe yavutse kuri iyi tariki 03 Kamena mu 1931.
1844: Garret Hobar, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1929: Werner Arber, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubuvuzi.
1818 Louis Faidherbe, umujenerali w’Ubufaransa akaba n’umuyobozi wa koloni muri Senegali, wavukiye i Lille mu Bufaransa.
1843 Frederik VIII, Umwami wa Danmark (1906-12), yavukiye mu ngoro y\’umuhondo[yellow palace], Copenhagen, Danmarik.
George V (1865-1936) Umwami w\’Ubwongereza n\’Ubutegetsi bw\’Abongereza muri koloni yabwo y\’ubuhinde (1910-36), wavukiye muri Marlborough, London.
1844 Garret Hobart, umunyapolitiki w’umunyamerika wanabaye Visi Perezida wa 24 w’Amerika (1897-99), wavukiye i Long Branch, muri Leta ya New Jersey.
Abatabarutse kuri iyi taliki ya 2/Kamena:
Mu 1989 Ruhollah Khomeini Umuyobozi w\’ikirenga wa Iran yarapfuye.
1975: Ozzie Nelson, Umunyamerika watunganyaga, akayobora ndetse akanakina amafilimi.
1975: Eisaku Sato, wabaye Minisitiri w’Intebe mu Buyapani, wanahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.
1395 Ivan Shishman,uwari uhagarariye ubwami bwa ottoman muri koloni yayo ya Bulugariya (1371-95), bivugwa ko yafashwe akicwa abitegetswe na Ottoman Sultan I Bayezid apfa afite imyaka 45.
2010 Vladimir Arnold, umuhanga mu mibare w’Uburusiya (Kolmogorov–Arnold–Moser theorem), yapfuye afite imyaka 72.
2022 John Porter, American politician (Rep-R-IL, 1980-2001), dies at 87
Bimwe mu bitabo byasohotse:
1954: The Man Who Never Was cya Ewen Montagu
1999: The Century cya Peter Jennings na Todd Brewster
2007: Pearl Harbor cya Newt Gingrich and William R. Forstchen
1989: All I Really Need To Know I Learned In Kindergarten