Nyuma yo kuvanwa muri Miss South Africa ; Miss Chidimma Adetshina yegukanye Miss Universe Nigeria
Chidimma Adetshina yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Nigeria nyuma yo guhatirwa kuva mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo kubera n’ubwenegihugu bwe .
nyuma y’Impaka ku bwenegihugu bwe zatumye haba iperereza. Abateguye irushanwa rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo basabye minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yaho gusuzuma niba yujuje ibisabwa birangire akuwe mu irushanwa rya Miss south Afurika.
Adetshina yavuye mu irushanwa, avuga ko yafashe icyo cyemezo ku bw’umutekano n’imibereho myiza ye n’iby’umuryango we.Kugeza icyo gihe, akaga yahuye na ko kari kamaze kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.
Nyuma yo kumva inkuru ya Adetshina, abategura irushanwa rya ‘Miss Universe Nigeria’ baramutumiye ngo arijyemo.Bavuze ko azashobora “guhagararira igihugu cy’amavuko cya se ku rwego mpuzamahanga”.
Nyuma yo gutsinda iryo rushanwa ku wa gatandatu, Adetshina azahagararira Nigeria mu irushanwa ryo mu Gushyingo (11) uyu mwaka rya ‘Miss Universe’.
Nyuma y’ibyumweru agarukwaho cyane mu bitangazamakuru, uyu munyeshuri w’imyaka 23 wiga amategeko kuri kaminuza yagize ati: “Iri kamba si iry’ubwiza gusa; ni ubusabe bwo kunga ubumwe.”
Yatumiwe kwitabira irushanwa rya ‘Miss Universe Nigeria’ nyuma yuko umwanya we nk’uwageze ku rutonde rwa nyuma rw’abahataniraga kuba Nyampinga w’Afurika y’Epfo ubaye intandaro yo kunengwa.
Adetshina yasutse amarira y’ibyishimo ubwo yatangazwaga ku wa gatandatu ko ari we ‘Miss Universe’ wa Nigeria.Abantu bamwe bo muri Afurika y’Epfo bari bashidikanyije niba yujuje ibisabwa ngo ahatanire kuba Nyampinga kuko nubwo ari Umunyafurika y’Epfo, se wa Adetshina ni Umunya-Nigeria naho nyina afite inkomoko muri Mozambique.