Nubwo aherutse kwisasira ingona za Lesotho, ntacyo byamariye Amavubi ku rutonde rwa FIFA
Mu kanya gashize ikipe y’igihugu y’u Rwanda [AMAVUBI STARS] yisanze ku mwanya w’ ijana na mirongo itatu na rimwe ku rutonde ngarukakwezi rusohorwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA .
Uru ni urutonde rumaze gusohorwa mu kanya gashize,aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze kwisanga ku mwanya w’ijana na mirongo itatu n’umwe akaba ari nawo rwari ruriho mu rutonde rw’ukwezi gushize inyuma ya ekipe y’igihugu ya Nicaragua ndetse n’imbere ya ekipe y’igihugu ya Gambia.
Nubwo benshi bariteze ko iyi ikipe ishobora kuza kwicuma kuri uru rutonde nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Lesotho mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cyo muri 2026,ntago ariko byagenze kuko u Rwanda rwagumye nubundi ku mwanya wa 131 n’amanota 1114.5 ikaba iya gatanu [5] mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.
Uru rutonde rwa Fifa ruyobowe na ekipe y’igihugu ya Argentina ikurikirwa na france ,Belgium,Brazil ndetse na abongereza nizo ikipe ziri ku isongo ry’uru rutonde,ikipe yazamutse imyanya mwinshi ni Liberia yazamutse imyanya icumi inazamukaho amanota 37.47 naho ikipe yamanutse imyanya myinshi ni ekipe y’igihugu ya Equatorial Guinea aho yamanutseho imyanya 10 n’amanota 47.53.
Urutonde rwa FIFA ifatanije na Coca-Cola rwiyemeje gukoresha Model ya Elo. Ubu buryo bwongera cyangwa bukuramo amanota kumikino cyangwa kuva mumakipe y’ibihugu aba yarakinnye,hanagenderwa ku kamaro k’imikino ikipe iba yakinnye ,uko yitwayemo, ndetse n’umwanya y’uwo yatsinze cyangwa ubwo bahanganye yararimo mu kwezi gushize.