Ntwari Fiacre ashobora kwisanga agiye gutozwa nu umutoza watozaga “Mangwende” doreko arimunzi zisohoka mu ikipe yakiniraga!
Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Fiacre Ntwari yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Kaizer Chiefs yomu gihugu cya Africa y’Epfo avuye mu ikipe ya TS GALAXY yomuri icyo gihugu n’ubundi aho ashobora gutangwaho asaga $400K
Hirya nohino ku isi isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rirarimbanyije ndetse no mu gihugu cya Africa y’Epfo ahabarizwa uyu mukinnyi w’Umunyarwanda Fiacre Ntwari isoko rirafunguye nkumwe mubagize umwaka w’imikino mwiza muri shampiyona nandi marushanwa yakinnye mu ikipeye ya TS Galaxy byatumye iy’ikipe ya Kaizer Chiefs itereza kumugura ntagihindutse.
Kaizer Chiefs n’imwe mumakipe akomeye mu gihugu cya Africa y’Epfo gusa mu mwaka ushize w’imikino wa 2023-2024 ntiyitwayeneza cyane doreko muri shampiyona yabaye iya 10 na manota 36 mu gihe TS Galaxy ya Ntwari yabaye iya 6 byanatumye hakorwa impindukanyinshi kugirango izitwareneza mu mwaka w’imikino utaha .
Ibi harimoko iy’ikipe yazanye umutoza mushya Umunya-Tunisia w’imyaka 58, Nasreddine Nabi watozaga AS FAR yomuri Morocco ikinamo Umunyarwanda Manishimwe Emmanuel “Mangwende “ ndetse no gushakisha abakinnyi beza bokuzayifasha.
Amakuru avugako ikipe ya Kaizer Chiefs na TS Galaxy zamaze kumvika byibuze asaga $400K arenga gato miliyoni 523 z’amafanga y’u Rwanda kugirango uyu muzamu w’imyaka 24 umaze igihe yitwaraneza mu mavubi akaba n’umuzamu wambere wayo asohoke muri TS Galaxy yerekeze muri Kaizer Chiefs.
Fiacre Ntwari mu mwaka w’imikino ushize yabashije kumara imikino 12 atinjizwa igitego mwizamurye mu mikino 29 mu maarushanwa yose uyateranyije nubwo akimara kugera muri ikigihugu byabanje kumugora cyane.
Uyu musore ufite urugamba rukomeye rwo kubona umwanya ubanzamo aramutse yerekeje muri Kaizer Chiefs naramuka aguzwe aya mafaranga azaba abaye umwe muri bake bahenze cyane mu mateke yabakinnyi babanyarwanda mu mupira w’amaguru.
Yakiniye kandi amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC atagiriyemo ibihebyiza cyane , Marines FC ndetse na AS Kigali bisankaho ariyo yatumye abantu benshi ba mumenya.