HomePolitics

Ntawe uzantera ubwoba ankangisha ibihano : Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahakanye ibirego u Rwanda rushinjwa bijyanye no gufasha umutwe wa M23 utungwa agatoki mu kudubanganya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , ashimangira ko nyirabayazana w’iki kibazo ari perezida wa DRC ,Felix Tshisekedi hanyuma anatangaza ko atareka gukora igikwiye kubera gutinya ibihano by’ibihugu byo ku mugabane w’iburayi .

Mu kiganiro yaraye agiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cya Jeune Afrique , Kagame yamaganye yivuye inyuma ibirego bivuga ko u Rwanda rushyigikira inyeshyamba z’umutwe wa M23 zikorera mu burasirazuba bwa DRC ndetse yemeza ko impamvu iki kibazo gikomeza gushinga imizi ari uko ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeza kwirengagiza bunakahunga gukemura iki kibazo bugihereye mu nkomoko .

Avuga ku cyimeze nk’iterabwoba rishyirwaho n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda ruzahoza umutekano warwo imbere kuruta igitutu cy’amahanga , ndetse anenga bimwe mu bihugu byahoze bikoloniza u Rwanda na DRC kubera uruhare rwabyo mu ihungabana ry’umutekano wo mu karere .

Kuri iki kibazo Kagame yasoje avuga ko u Rwanda ruzaguma guhagarara ku muhame yarwo yo kwigira ndetse anemeza ko nta gikorwa na kimwe ruzakora kigamije gushimisha ibi bihugu .

Aho umunyamakuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique yamubabije ati : “U Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage byavuze ku guhagarikira u Rwanda imfashanyo, ndetse bikomoza no ku gushyiraho ibihano. Murabasubiza iki?”

Perezida Kagame yashubije ati : “Ibihugu bimwe bifite n’uruhare muri iki kibazo nk’u Bubiligi n’u Budage byahoze bikoloniza (u Rwanda na DRC), binkangisha ibihano kuko nirwanaho. Baratekereza kuntera ubwoba? Reka mbisobanure neza: niba ngomba guhitamo hagati yo guhangana n’ibitero no gufatirwa ibihano, nahitamo gufata intwaro ngahangana n’ibyo bitero biriho, ntitaye ku bihano.” nkuko tubikesha ikinyamakuru jeune Afrique .

Perezida Kagame yanashinjije leta ya Kinshasa kugira uruhare rukomeye mu guteza umutekano muke binyuze mu guhohotera amwe mu moko avuga ururimi rw’ikinyarwanda ,gukoresha abacanshuro bakubutse ku mugabane w’Iburayi ndetse anibutsa ko u Rwanda rwashinjijwe ibibazo bimaze hafi imyaka ibarirwa muri za mirongo kandi bishingiye ku kunanirwa ku butegetsi bwagiye busimbura muri iki gihugu .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *