Novak Djokovic yakuyeho agahigo kari gafitwe na Roger Federer
Umunyaseribiya Novak Djokovic, yaciye kuri Roger Federer, mu bijyanye n’intsinzi z’umukinnyi ku giti cye ubwo yageraga mu cyiciro cya Gatatu cy’irushanwa rya Australian Open.
Djokovic w’imyaka 37, yasunikiwe gukina iyi mikino ubwo yakinaga umukino we wa 430, ndetse aza no kuwitwaramo neza atsinda umutangizi Jaime Faria, 6-1 6-7 (4-7) 6-3 6-2.
Iyi ntsinzi niyo yahise ishimangira ndetse itanga n’agahigo kuri Djokovic, dore ko yahise imugira umukinnyi wa mbere utsinze imikino myinshi ku giti cye haba mu rwego rw’abagabo n’urw’abagore ndetse akaba yahise atambuka kuri mugenzi we Roger Federer, we uheruka gukina umukino mpuzamahanga we wa nyuma muri 2021.
“Uyu ni umukino nkunda. Nkunda guhangana,” amagambo ya Djokovic ubwo yari abajijwe ku byerekeye agahigo yaciye.
“Njyerageza gutanga ibyo nshoboye buri gihe. Ubu nakubwirako maze imyaka irenga 20, mpatana muri iyi mikino (grand slams) kandi ku rwego rwo hejuru.
” Natsinda natsindwa, nzahora mparanira kujya imbere. Kandi ndashima Imana kuba mbashije gukora ibi.”
Iyi ntsinzi kandi yahise igira uyu Munyaseribiya umukinnyi wa mbere uri hejuru y’imyaka 30, ugejeje ku ntsinzi 150, za (Grand slams) akina wenyine.
Birashoboka cyane ko Djokovic, yaza gucira n’akandi gahigo i Melbourne, dore ko naramuka atwaye iki gihembo ku nshuro ya 25, azahita yanikira Margaret Court, ukomoka muri Australia, bizahita bimugira umukinnyi wa mbere ufite ibihembo byinshi nk’ibi.
Kizigenza w’Umwongereza Andy Murray, uza ku mwanya wa 7, ku isi biteganyijwe ko araba ahura na Tomas Machac, wa 26, ku isi uyu Machac akaba akomoka mu gihugu cya Repubulika ya (Czech).
Ni mu gihe umunya-Noruveje Casper Ruud, uza ku mwanya wa 6, ku isi yabaye iciro ry’imigani nyuma yo gutsindwa na Jakub Mensik, w’imyaka 19, mu buryo bukurikira 6-2 3-6 6-1 6-4 .
Jakub Mensik, wa 48, ku isi azahura n’Umunyaburezire Joao Fonseca, w’imyaka 18, uyu we akaba aherutse gukora amateka ku wa Kabiri ubwo yakuragamo nimero ya 9, Andrey Rublev. Aba babiri bakaba babaye abakinnyi ba mbere babashije gutsinda abari mu myanya icumi ya mbere muri iyi mikino, Ibi bikaba byaherukaga gukorwaga na Novak Djokovic we na Andy Murray muri Wimbledon yo muri 2006.
Ku rundi ruhande Umudage, wa kabiri ku isi Alexander Zverev yatsinze Umunya-Esipanye Pedro Martinez maze bihita bimuha kuzakina icyiciro cya gatatu ubwo azaba ahura na Jacob Fearnley, ukomoka mu bwami bw’Abongereza.