Nord-Kivu : umutwe wa Wazalendo urashinjwa na sosiyete sivile ibikorwa byo kwinjiza abana bato mu bikorwa bya gisirikare
Sosiyete sivile yo mu gace ka Oicha yaburiye leta ko umutwe witwara gisirikare wa wazalendo uri kwinjiza ku gahato abana mu bikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe muri teretwari za Beni na Butembo .
Nk’uko uyu muryango ubitangaza, iki kibazo cyo kwinjiza abana mu gisirikare cy’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo barwanye M23 cyatangiye ubwo izo nyeshyamba zafataga imijyi minini yo mu majyepfo y’akarere ka Lubero muri kwezi gushize.
Amakuru ahari kuri ubu ,ni uko mu mujyi wa Butembo, urubyiruko rwinshi rumaze ibyumweru bitari byinshi ruhabwa amasomo ya gisirikare n’abarwanyi ba Wazalendo.
Hagati aho, i Beni, urundi rubyiruko magana rwakomeje gukambika mu nkambi za gisirikare kuva muri Nyakanga umwaka ushize mu karere ka Kalinda, bategereje imyitozo yihuse ya gisirikare ya wazalendo mu rwego rwo gushyigikira FARDC kurwanya AFC / M23.
Ni muri urwo rwego muri Oicha, umurwa mukuru w’ubutaka bwa Beni, sosiyete sivile igaragaza ko ifite ubwoba bwo kwinjiza abana bagera ku ijana mu bakorerabushake ba wazalendo basanzwe bitoreza mu karere ka Masosi.
Perezida w’imiryango itegamiye kuri leta, Darius Syayira, arahamagarira abayobozi kutayobora gusa iyo mitwe mu kuyifasha mu gahashya M23 ahubwo no kureba ku nyungu z’ababyeyi.
Aho yagize ati : “Babyeyi, nyamuneka mugenzure abana muri iki gihe cyibiruhuko kubera ibikorwa bya Wazalendo byo kubinjiza mu gisirikare mu ifasi ya Beni, kubera ko rimwe na rimwe abana batagira ugutekeraza kwagutse ku byifuzo.
” mbese ababyeyi bagomba gufata inshingano mu maboko yabo, kugira ngo bagenzure neza abo bana kugira ngo bazasubire ku ishuri mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha kugira ngo bategure ejo hazaza habo.”