Nord-Kivu : sosiyete sivile irasaba ingabo z’igihugu kongera kugaba ibitero simusiga kuri M23

Imiryango itegamiye kuri leta yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko hakenewe kugabwa ibitero bikomeye ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 mu rwego rwo kuzibuza gukomeza kwigarurira ibindi bice by’iki gihugu .
Sosiyete sivile yo muri Congo ivuga ko hakwiye ibikorwa byo guhuriza hamwe ingabo za Congo n’aza SADC mu rwego rwo kungera imbaraga zo kugaba ibitero simusiga ku mutwe wa M23 mu majyaruguru ya Kivu mu rwego rwo kuyica intege zo gukomeza kwigarurira utundi duce.
Iyi miryango itegamiye kuri lata yatangaje Iki cyifuzo cyayo mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatatu tariki ya 7 Kanama i Goma.
Ku munsi w’ejo ,Perezida w’uru rwego, John Banyene, yatangaje ko yababajwe n’igitero cya M23 cyatumye yigarurira utundi turere twinshi ndetse anashengurwa n’uko ibi bitero uyu mutwe w’inyeshyamba avuga ko ufashwa n’igihugu cy’u Rwanda wabigabye mu gihe cy’amahoro y’iminsi 30 nk’uko byari byemejwe mu masezerano ya Luanda, ndetse ko iki cyemezo cyo guhagarika imirwano cyarebwaga kandi n’ingabo za Kongo.
Banyene yanakomeje atangaza ko magingo aya umutekano wifashe nabi cyane nyuma y’uko itsinda ry’imitwe y’inyeshyamba za M23 /AFC zimaze kwigarura uduce tutari ducye , ngo ndetse akanasaba umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi mukuru wa FARDC gutegeka ko ibikorwa bya gisirikare byongera gutangira ku kiguzi icyo ari cyo cyose hagamijwe kwigarurira ikirere cyose cyabahobowe n’umwanzi .
Yanagaragaje ko mugihe aya masezerano y’ubutabazi kuva ku ya 24 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2024 ari bwo M23 yigaruriye uduce twinshi dukikije imidugudu ya Kahira, i Bashali, ku butaka bwa Masisi, ndetse no gufata imidugudu ya Nkwenda, Kisharo, Nyamilima -Ishasha na Nyakakoma, mu gace ka Rutshuru, kuva ku ya 1 kugeza ku ya 6 Kanama 2024.
Ibi kandi ngo bica amarenga ko ntiharamuka ntagikozwe mu maguru mashya imijyi ya Butembo na Beni M23 ishobora gukoresha ikiyaga cya Edward muri Nyakakoma na Vitshumbi kugira ngo iyigurire ndetse inarengeho ifate n’utundi duce nk’uko John Banyene yabitanzemo uburo.