Nigeria yongeye kugabizwa u Rwanda! ukotomora isize “Amavubi” mu rugamba rwo kwerekeza mu gikombe cy’Africa muri Morocco 2025
Ikipe y’Igihugu yu Rwanda “ Amavubi” y’isanze mu itsinda rya kane mugushaka tike y’Igikombe cya Africa kizabera mu gihugu cya Morocco mu mwaka wa 2025 , tombora yabereye I Johannesburg, muri South Africa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 07 Nyakanga 2024.
U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Africa mu mwaka wa 2004 igikombe cyari cyabereye mu gihugu cya Tunisia n’ubwo rutarenze umutaru aho rwa sezerewe ku cyiciro cya matsinda na Amaanota ane kumwanya wa gatatu nyuma ya Guinea n’Ikipe y’Igihugu ya Tunisia yari yayoboye itsinda kuva icyo gihe gusubirayo byabaye inzozi zitaba impamo aho buri jonjora umuhigo aba ari ugusubirayo ariko bikanga
Muri tombora yabereye I Johannesburg, South Africa ku gicamunsi yo kuri uyu wa kane ikipe y’Igihugu y’Urwanda “Amavubi” yamenye itsinda iherereyemo aho iri mu itsinda rya Kane (D) aho Amavubi arikumwe na Nigeria, Benin ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Libya.
Nkuko amategeko ya tombora abivuga amakipe aba agabanyije mu dukangara tune hagendewe kuburyo akurikirana kurutonde ngaruka kwezi rw’Impuzamashyirahamawe y’Umupira wa maguru ku isi “FIFA” aho u Rwanda rwari mu gakangara ka kane byatumye ijya mwitsinda rimwe n’ikipe y’Igugu ya Nigeria yariri mu gakanga kambere Benin yari mu gakangara kakabiri na Libya mu gakangara kagatatu
Tubibutse ko Ikipe y’Igihugu y’Urwanda “Amavubi” yari isanzwe irikumwe na Nigeria ndetse Ikipe y’Igihugu ya Benin mu gushaka tike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabere muri Leta zunze Ubumwe za America bafatanyije na Canada utibagiwe na Mexico, iy’Imikino ya matsinda yogushaka tike y’Igikombe cy’Africa izatangira gukinwa mu kwezi kwa Nzeri bazakomeze mu Ukwakira ndetse no Gushyingo 2024