Nigeria : perezida Bola Tinubu ubwe yisabiye abigaragambya guhagarika ibi bikorwa
Umukuru w’igihugu cya Nigeria Bola Tinubu yasabye abigaragambya guhagarika ibi bikorwa , nyuma y’urugomo rwagiye rugaraga muri iyo myigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Perezida Tinubu yabwiye abashinzwe umutekano gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’ituze bijyana no kwirinda ibikorwa bibangamira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Mu ijambo rye yacishije kuri televiziyo y’igihugu yagejeje kuri rubanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Perezida Tinubu yavuze ko ababajwe n’abapfuye byumwihariko muri leta enye zo mu majyaruguru ya Nigeria, ari zo Borno, Jigawa, Kano na Kaduna, no mu zindi leta.
Yanavuze ko kandi anababajwe n’isenywa ry’ibikorwa bigenewe abaturage, avuga ko ari ubugizi bwa nabi bukorwa ku bushake bwo gusahura amaguriro manini n’amaduka aciriritse yo muri kiriya gihugu .
aho yagize ati: “Ndavugana namwe uyu munsi n’umutima uremerewe cyane ndetse no kwiyumvamo gufata inshingano, nzi akaduruvayo n’imyigaragambyo irimo urugomo byatangijwe muri zimwe muri leta zacu.
“Uko ibintu bimeze magingo aya , nsabye abigaragambya n’abateguye imyigaragambyo guhagarika indi myigaragambyo iyo ari yo yose no gushyiraho uburyo bw’ibiganiro.”
Kurundi ruhande Ariko mu ijambo rye nta gahunda yatangaje ya leta yo gukuraho ingamba zayo, arinazo zitungwa agatoki n’abanya-Nigeria benshi bavuga ko zateje amakuba y’itumbagira ry’ikiguzi cy’imibereho ndetse n’ubushomeri.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politike ya Nigeria bavuga ko ibyo bishobora kuba ari imvugo yo koroshya ibi bikorwa nyuma yo kubwira polisi n’izindi nzego z’umutekano ngo bakomeze guhashya abigaragambya ariko mu buryo butabangamira uwo ari we wese.
Gusa Ntibizwi neza niba ijambo rye rishobora gucubya uburakari bw’urubyiruko rwinshi rw’Abanya-Nigeria, ruvuga ko icyemezo cyo gukuraho inyunganizi ya leta ku giciro cya lisansi , n’izi ngamba za leta, bikwiye kugarurwaho. nubwo mu murwa mukuru Abuja wa Nigeria na leta zimwe zo mu majyaruguru y’igihugu, abashinzwe umutekano bakoze ibikorwa byo kuburizamo imyigaragambyo, barasa imyuka iryana mu maso ndetse n’amasasu ya parasitike ku bigaragambya.
Ku munsi wa mbere w’iyi myigaragambyo, abantu batatu bararashwe, ubwo polisi yarasaga amasasu ku bigaragambya muri leta ya Kano iyi ikaba ari leta ya mbere mu bunini mu zo mu majyaruguru ya Nigeria.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko abantu 13 bishwe ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo. Ariko polisi yarabihakanye, ivuga ko abantu barindwi bapfuye bivuye ku myigaragambyo.