Watch Loading...
HomePolitics

Nigeria : abaturage babyukiye mu mihanda bigaragambiriza izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima n’ubuyobozi bubi

Kuri uyu wa gatanu, Abanyanijeriya bagiye mu mihanda bamagana izamuka ry’imibereho muri iki gihugu ,aho Ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye mu murwa mukuru , Lagos, no mu yindi mijyi minini bakoze urugendo bafite ibyapa byanditseho inzara, imiyoborere mibi n’ibindi.

Abigaragambyaga banyuze mu duce dutuwemo n’abantu benshi bazamura ibyapa byamagana igiciro kinini cy’ibiribwa ndetse n’izamuka ry’imibereho, mu gihe bazamuraga amaboko yabo mu kirere kandi baririmba indirimbo basaba abantu benshi kwifatanya nabo.

I Abuja, abapolisi bateye ibyuka biryana mu maso abigaragambya mbere ya saa sita kugira ngo batatanye abari bateraniye hafi ya Eagle Square, inzu y’imyidagaduro yegereye inzu ya perezida wa Nijeriya yakunze gukoreshwa mu birori bya perezida.

Ku wa gatatu, nibwo icyemezo cy’urukiko cyahawe umuyobozi w’umurwa mukuru wari wasabye ko imyigaragambyo yagarukira kuri sitade iherereye kure y’uduce twubucuruzi n’utw’ibigo bya leta nibwo cyagiye ahagaragara gisaba aba bigaragambya kujya kubikorera hirya y’utwo duce twavuzwe haruguru n’ubwo ibi bitigeze bibakanga habe na gato.


Bageze muri leta ya Ojota, aho abigaragambyaga bahuriye ku nshuro ya mbere mu myigaragambyo yari imaze iminsi 10 itegurwa, umubare w’abigaragambyaga wari wiyongereye ugera ku bihumbi bibiri.mu bice by’igihugu, nko mu majyaruguru ya Kano na Yobe, abayobozi bashyizeho isaha yo gutaha mu gihe bamwe mu bigaragambyaga bateraga amabuye imodoka, bakanazitwika.

Mu murwa mukuru Abuja, abapolisi bamishe ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abigaragambyaga, ndetse hanaje kumvikana urusaku rw’amasasu , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu,

umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, umuyobozi w’ishami rya Nijeriya yavuze ko byibuze abigaragambyaga 13 bishwe, abandi barenga 300 barafatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *