Ni iki U bubiligi bwa Kevin De Brune buhatse muri EURO 2024 budafite Courtois ariko bwagaruye witsel ?
Umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Kevin De Bruyne, azayobora ikipe y’Ububiligi yasubiwemo harimo na Alex Witsel wigeze gusezera muri Shampiyona y’Uburayi ukwezi gutaha.
Kuri uyu wa kabiri, De Bruyne na Witsel baje ku rutonde rw\’abakinnyi 25 bashyizwe ahagaragara n\’umutoza Domenico Tedesco. Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, witegura umukino wa nyuma wa Champions League.
Myugariro Maxim De Cuyper, wegukanye shampiyona y’Ububiligi na Club Brugge mu mpera zicyumweru gishize, niwe mukinnyi wenyine mushya muri iyi ekipe ya ababiligi.
De Bruyne na Witsel ni abakinnyi bonyine bafatwa nkabari bagize ikiragano cyangwa igisekuru cya zahabu cya ekipe y\’igihugu ya ababiligi. Mu gihe byari biteganijwe ko De Bruyne’s ahari, ariko kurundi ruhande Axel Witsel we yatunguranye nyuma yuko Tedesco amuvanye mu ikipe ye ya mbere mu umwaka ushize, nyuma gato yo gutangaza ko asezeye muri ekipe y\’ igihugu ya ababligi cyangwa se amashitani atukura nkuko bakunze kuyatazira kandi ntabwo yakinnye amajonjora yo gushaka itike yiyi mikino yanyuma y\’uburayi.
Umutoza Tedesco yavuze ko Witsel yitwaye neza na Atletico Madrid byanamwijeje ko uyu umukinnyi wo hagati w’imyaka 35 ari amahitamo meza kuba yaza kumwifashisha muri iyi mikino. Tedesco kandi yagiye muri Espagne guhura na Witsel no kuganira kuri uku kugaruka kuyu musore. Umutoza yavuze ko nta gushidikanya kwinshi kwabayeho igiye yarabimusabye ko uyu musore yahiseyemera kugaruka.
uyu mutoza Tedesco wa ababiligi mu kiganiro ni itangazamakuru yanabajijwe ku ibura ry\’ umuzamu we wambere maze avuga ko Courtois atiteguye Euro 2024, iraza gutangira ku ya 14 Kamena mu Budage, nyuma yo kugaruka avuye mu mvune. Aba bagabo ntibavuga rumwe kuva amakimbirane yabaye mu mwaka ushize.Mu Kuboza Courtois yatangaje ko ashobora kuzabura muri iyi mikino yanyuma y \’i burayi byanacaga amarenga ko uyu musore ashobora kutazaboneka muri iyi mikino bijyanye nuko uyu musore yiyumvaga mu umubiri ndetse n\’umubano we na abatoza b\’ iyi ikipe .
Tedesco yasimbuye umutoza Roberto Martinez muri iyi ekipe y \’Ububiligi muri Gashyantare 2023. Ntaratsindwa umukino numwe hamwe na amashitani atukura.Ububiligi buzahura na Slovakia, Romania na Ukraine mu itsinda E. Ububiligi kure bagezemuri iri rushanwa byari muri 1980 aho baje kwegukana iki gikombe.
Tedesco aracyafite umwanya wo guhindura ikipe ye mbere yigihe ntarengwa cyo ku ya 7 kamena mugihe amakipe agomba guha UEFA urutonde rwa abakinnyi 23 ntarengwa. Yavuze ko hari abakinnyi babiri bakiri bato bashobora kwinyongeramo muri iyi kipe nk\’abafatanyabikorwa mu myitozo mu gihe cyo kwitegura Euro.
DORE 23 bagateganyo iyi ikipe ishobora ku manukana mu budage:
ABAZAMU
amazina | amakipe bakinamo |
---|---|
Koen Casteels | Wolfsburg |
Thomas Kaminski | Luton Town |
Matz Sels | Nottingham Forest |
Amazina | Amakipe bakinamo |
---|---|
Timothy Castagne | Fulham |
Zeno Debast | Anderlecht |
Maxim De Cuyper | Club Brugge |
Wout Faes | Leicester |
Thomas Meunier | Trabzonspor |
Arthur Theate | Rennes |
Jan Vertonghen | Anderlecht |
Yannick Carrasco | Al-Shabab |
Kevin De Bruyne | Manchester City |
Orel Mangala | Lyon |
Amadou Onana | Everton |
Youri Tielemans | Aston Villa |
Arthur Vermeeren | Atletico Madrid |
Aster Vranckx | Wolfsburg |
Axel Witsel | Atletico Madrid |
Johan Bakayoko | PSV |
Charles De Ketelaere | Atalanta |
Jeremy Doku | Manchester City |
Romelu Lukaku | Roma |
Dodi Lukebakio | Sevilla |
Lois Openda | RB Leipzig |
Leandro Trossard | Arsenal |