UBWONGEREZA :Rodney Starmer udakozwa ibyi imikoranire y’u Rwanda n’iki gihugu ku bijyane n’abimukira n’iwe ugiye kuyobora iki gihugu
i

Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza ryatsinze amatora rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bihita binatuma Sir Keir Rodney Starmer uriyoboye, ahita asimbura Rishi Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu Starme watsinze amatora yigeze kuvuga ko natorwa azasesa amasezerano u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda ijyanye n’abimukira.
Ni intsinzi yahise ishyira akadomo ku myaka 14 ishyaka ry’aba-Conservateurs ryari rimaze riyoboye Guverinoma y’u Bwongereza.Aba-Conservateurs begukanye intebe zisaga 110 zonyine, ibisobanuye ko batakaje izirenga 200 ugereranyije n’amatora yo muri 2019.
Ni nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, yasize iri shyaka ry’Aba-Labour ritsinze ku majwi ari hejuru ya 326 kuri 650, bituma rigira imyanya 410 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyuma y’uko ishyaka rye ritsinze aya matora rusange, Keir Rodney Starmer yagize ati “Iri joro abantu bari hano n’ahandi hose mu Gihugu, barabivuze kandi biteguye impinduka, mu guhagarika Politiki yo yo kwigaragaza, tukagarura Politiki ikorera rubanda.”
Kuri ubu hari impungenge z’uko nyuma y’uko ishyaka ry’abakozi ryegukanye intsinzi bishobora gushyira iherezo kuri gahunda ya Leta y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro.
Uyu muyobozi wa Labour Party watangaje ibi ubwo aya masezerano yari amaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, yavugaga ko ubu atari bwo buryo buboneye bwo guca intege abimukira binjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo ko u Bwongereza bwakora byiza kurusha ibi.
ishyaka Labour Party by’umwihariko riri mu bitambitse iyi gahunda, ndetse muri Gicurasi uyu mwaka Minisitiri mushya w’u Bwongereza yari yarahiriye kuzayiburizamo mu gihe ishyaka rye ryaba ryegukanye intsinzi.