Mr. Eazy yateye inkunga gikorwa cyo gutera inkunga gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri
Umuhanzi Mr. Eazi wo muri Nigeria yinjiye mu gikorwa cyo gutera inkunga gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri cyiswe “Dusangire Lunch”, aho yiyemeje kugaburira abana 10,000 mu gihe cy’umwaka.
Umunya – Nigeria Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi nka Mr. Eazi wamamaye cyane mu ndirimbo nk’iyitwa Property n’izindi nyinshi yagiye akora mu myaka ishize nawe yiyemeje gushyira itafari rye muri gahunda yo gutanga ifunguro rya saa sita ku bigo by’amashuri.
Si ubwa mbere Mr. Eazy agize icyo avuga ku u Rwana kuko mu mwaka ushize ,uyu muhanzi akaba na rwiyemezamirimo nyuma yo guserukana umwambaro w’ikipe ya Rayon Sport mu birori bifungura itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards and Festival, yemeje ko iyi kipe iri mu makipe meza ku Isi. ibi uyu muhanzi yabitangarije mu birori bya Trace Awards byabereye muri BK Arena, byatangiwemo ibihembo ku banyamuziki b’Abanyafurika bitwaye neza muri uyu mwaka.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangije uburyo yise ‘Dusangire Lunch’, aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite akoresheje telefone igendanwa.
Ni uburyo MINEDUC yatangije kuri uyu wa 12 Mata 2024 binyuze mu bukangurambaga yise ‘Ndi Ready’ cyangwa se nditeguye.Ubu buryo bwatangirijwe muri GS Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali.
Buzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Koperative Umwalimu SACCO ndetse izaba irimo konti izajya ibikwaho izo nkunga ndetse na Mobile Money Rwanda izajya inyuzwaho inkunga ya buri muntu nta kindi kiguzi binyuze ku gukanda *182*3*10#.
Icyo gihe minisitiri w’Uburezi, Dr Twagurayezu Gaspard yavuze ko gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ igamije gushishikariza Abanyarwanda bose by’umwihariko ababyeyi gushyigikira kugaburira abana ku mashuri.
Yanavuze ko kugaburira abana ku ishuri ari gahunda Leta yashyizemo ingufu kandi ko itanga umusaruro ku mibereho no ku mitsindire y’abanyeshuri.
Ati “Gufatira ifunguro ku ishuri bifite uruhare runini mi mibereho myiza y’abana bacu, imitsindire yabo ndetse n’uko bakora mu ishuri. Twese turabizi ko iyo twagaburiye abana ku ishuri indyo ifite intungamubiri zihagije bituma abanyeshuri bashobora kwiga neza bakazamura ubwitabire n’ubuzima bwiza muri rusange”.
Yavuze kandi ko kugaburira abana ku ishuri bitagirira akamaro abanyeshuri gusa ahubwo ko binihutisha iterambere ry’ubukungu.
Ati “Byongeye kandi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ifasha abahinzi haba abaturiye ishuri ndetse n’abandi kubona isoko ry’umusaruro wabo, ibyo bikabzamura imibereho yabo ya buri munsi. Biteza imbere kandi ubucuruzi ndetse bikazamura amahirwe ari hafi y’amashuri. Bivuze ko rero gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itagera ku bana gusa ahubwo igera no ku muryango nyarwanda muri rusange”.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yakwiyongeraho n’abiga mu mashuri abanza, hamaze guterwa intambwe ishishimishije aho abagaburirwa ku ishuri ku manywa bose bagera kuri 3,918,579 bavuye kuri 639, 627 bariho mbere yo kongeraho abo mu mashuri abanza.
Dr Twagirayezu yashishikarije Abanyarwanda gutanga inkunga muri iyi gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ kugira ngo kugaburira abana ku mashuri bikomeze byiyongere mu gihugu.