Moussa Faki Mahamat nawe amaze gushimira Perezida Kagame kubwo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashimiye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Faki Mahamat yashimye u Rwanda rwateguye neza amatora, yabaye mu mucyo, agaragaza ko kuba ingengo y’imari yakoreshejwe yaravuye imbere mu Gihugu ari gihamya ku muhate wo kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza.
Nyuma yo gutangazwa kw’amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, yerekana ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99.18%,Dr Habineza Frank yamukurikiye ku majwi 0.5%, Mpayimana Philippe aba uwa gatatu n’amajwi 0.32%.
Mu mwaka wa 2017 nibwo Moussa Faki Mahamat wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Chad yatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, mu matora ku cyiciro cya nyuma yari ahatanyemo na Amina Mohamed usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya.
Faki Mahamat yatsinze Mohammed ku majwi 28 kuri 25, amuhesha bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU nk’uko amategeko abiteganya.Ni amatora yabereye Addis Ababa muri Ethiopie, ahari kubera inama ya 28 y’Abakuru b’ibihugu bigize AU.
Icyo gihe Ku ikubitiro, abakandida bari batanu, barimo Faki Mahamat wo muri Chad, Amina Mohamed wo muri Kenya, Umunya-Senegal, Abdoulaye Bathily usanzwe ari Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika yo hagati, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Pelonomi Venson-Moitoi n’uwa Guinée Equatoriale, Agapito Mba Mokuy.
Gusa Faki Mahamat na Mohammed nibo bahanganye ku cyiciro cya nyuma kuko abandi bagiye bavamo ku ikubitiro.Aya matora yabaye nyuma y’uko yanageragerejwe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, habura ugira bibiri bya gatatu by’amajwi yose, amatora yimurirwa muri Mutarama uyu mwaka.
Mahamat yinjiye mu buyobozi bwa AU hari ibibazo by’umutekano muke mu bihugu byinshi bya Afurika mu gihe abakuru b’ibihugu bari bariyemeje ko muri 2020 nta mbunda zigomba kuba zikivuga ku mugabane by’umwihariko mu bihugu byari byisabiwe n’intambara nka Sudani y’Epfo, Somalia, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Centrafrique, u Burundi, Guinea Bissau na Libya gusa nubwo magingo aya bigihari .