Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Congo yasubijwe ku busabe bwo kuba u Rwanda rutakwakira isiganwa rikomeye ry’amamodoka
Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Congo Thérèse Kayikwamba yasubijwe ko F1 iri gukurikina ibiri kubera muri Congo nyuma yo gusaba ko u Rwanda rutahabwa kwakira isiganwa ry’amamodoka rya Grand Prix.
Ibi bije nyuma y’amakimbirane akomeje kuyogoza Uburasirazuba bw’a Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arimo guhuza umutwe wa M23 n’ingabo za Congo utibagiwe n’indi mitwe, Ibihugu n’Abacacuro bafatanyije.
Muri uru rugamba igihugu cya Congo gishinja u Rwanda gutera icyi gihugu cyibinyujije mu mutwe wa M23, bakaboneraho gukangurira amaleta y’ibihugu, amashyirahamwe, ibigo ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorana n’u Rwanda guhagarika iyo mikoranire.
Ni muri urwo rwego uyu Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Congo Thérèse Kayikwamba yandikiyemo F1 asaba ko batakorana n’u Rwanda mu kwakira Grand Prix ya 2027 aho runahanganye n’igihugu cya Africa y’Epfo mu kuba bakwakira iri rushanwa ryaba ribereye ku nshuro ya Kabiri ku Mugane wa Africa nyuma y’iryo 1993,
Thérèse Kayikwamba yagize Ati: F1 ikeneye koko ko izina ryayo risigwa icyasha cy’amaraso mu gukorana n’u Rwanda? Iki ni igihugu koko gikwiye guhagararira Afurika mu mukino mpuzamahanga w’imodoka?”
Minisitiri Kayikwamba avuga ko “atewe impungenge zikomeye” no kuba u Rwanda rwaba rukwiye kwakira F1 mu ibaruwa yandikiye umukuru wayo Stefano Domenicali.
Formula 1 ivuga ko “ikurikiranira hafi” intambara muri DR Congo. Umuvugizi wa F1 yagize Ati: “Twakiriye ubusabe buvuye ahantu henshi ku isi bw’ibihugu byifuza kwakira isiganwa rya F1 mu gihe kizaza.
“Tugenzura buri busabe bwose birambuye kandi ibyemezo byo mu gihe kizaza bizashingira ku makuru yuzuye n’ibiri mu nyungu ku mukino wacu n’indangagaciro zacu.”
U Rwanda rwamaze gutanga ubusabe bw’arwo bwo kwakira iri rushanwa nk’uko byatangajwe na perezida Paul Kagame mu Kuboza kwa 2024, ubwo i Kigali haberaga inama y’ubutegetsi ya FIA urwego rugenzura n’isiganwa rya F1.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?