Watch Loading...
HomePolitics

Minisitiri w’intebe w’ubuhinde agiye kugirana ibiganiro na Perezida Zelenskyy wa Ukraine

Minisitiri w’intebe w’ubuhinde Narendra Modi yageze i Kyiv, aho agiye kuhahurira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, bikaba bibaye ku nshuro ya mbere minisitiri w’intebe w’Ubuhinde asuye iki gihugu cya Ukraine kuva cyabona ubwigenge bw’Abasoviyeti mu 1991.

Biteganijwe ko minisitiri Modi azaganira ku ngingo zijyanye n’imibanire ,ubukungu ,ubufatanye mu bijyanye n’ingabo, siyanse n’ikoranabuhanga, ari nako akanavuga ku kibazo kijyanye no gukemura amakimbirane yo guhagarika intambara n’Uburusiya.

Mbere y’uruzinduko rwe, Modi yagize ati: “Nta kibazo gishobora gukemurirwa ku rugamba.

Yongeyeho ko Ubuhinde bushyigikiye ibiganiro na diplomasi bigamije kugarura amahoro n’amahoro vuba bishoboka hagati ya Ukraine n’uburusiya.

Ntibiramenyekana neza niba umuyobozi w’Ubuhinde ashobora kuba umuhuza mwiza mu guhosha intambara ishyamiranishije Ukraine n’uburusiya gusa benshi muri Ukraine babona ko ari hafi cyane ya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Ubuhinde ni umuguzi ukomeye w’intwaro z’Uburusiya ku isi, kandi bwashatse kubyaza umusaruro peteroli ihendutse y’Uburusiya mu gihe Amerika n’ibihugu by’Uburayi bishaka kugabanya urwego rw’ingufu z’Uburusiya kugera ku isoko ry’isi binyuze mu bihano.

Inama ya Modi na Zelenskyy ije ukwezi nigice nyuma yuko yari i Moscou kugira ngo aganire na Putin, uruzinduko rwahuriranye n’ibitero bya misile by’Uburusiya kuri Ukraine byibasiye ibitaro by’abana, umuyobozi w’Ubuhinde yanenze byimazeyo mu nama y’ibihugu byombi.

Mu 2030, Modi na Putin bemeranije kongera kuzahura ubucuruzi bw’ibihugu byombi kugera kuri miliyari 100 z’amadolari y’Amerika, kongera ishoramari, gukuraho inzitizi mu ubucuruzi byumwihariko imisoro yo ku mipaka .

Iyi nama yanenzwe cyane na Zelenskyy, wavuze ko ari gutenguha gukabije ndetse no gukomeretsa bikabije ibikorwa by’amahoro kubona umuyobozi w’igihugu cya demokarasi ku isi nk’ubuhinde ahobera umugizi wa nabi ndetse n’umumennyi w’amaraso ku isi i Moscou ku munsi nk’uyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *