Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangije ku mugaragaro Inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food Systems Forum) .Iyi nama iri kubera i Kigali hagati ya tariki 2-6 Nzeri 2024, yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abikorera bo mu buhinzi n’ubworozi baturutse mu bihugu bitandukanye by’afurika .
iyi nama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum). Yitabiriwe n’abarenga 5000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, abashakashatsi n’abandi.Ni inama iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere tariki tariki 2 Nzeri kugeza tariki 6 Nzeri 2024, ikaba yitezweho kuzakira abarenga 4200 babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo izifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari ndetse n’imiryango nterankunga ifasha za Leta mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Abitabiriye inama bazanabasha kuganira n’abahanga mu guhanga udushya, ndetse n’abayobozi bashyira ingufu mu guteza imbere ubwo buhanga bugezweho n’iterambere.
Minisitiri Ngirente mu ijambo amaze guha abitabiriye iyi nama yagize ati : ” Mugihe dukora ibishoboka byose kugirango dusohoze ibyo twiyemeje, turi kwisanga duhanganye cyane n’ikibazo cy ‘Ibiribwa kandi ni uburenganzira bw’ibanze bwa muntu nyamara ku mugabane wacu bikomeje kuba urugamba rukomeye ndetse rwica bijyanye nuko bikigoranye kugirango abantu kugira ngo babone ibiryo bihagije, bifite intungamubiri kandi bihendutse. ”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje kandi ko ibihugu bya Afurika bikeneye kugira ubuhinzi buhamye, aho umusaruro wabwo ukwiye kongererwa agaciro ndetse ibi bihugu bigakemura ikibazo kibikomereye cy’umusaruro wangirika nyuma y’isarura
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yibukije ko hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Malabo yo mu 2014 ateganya ko ibihugu bya Afurika bigomba gukuba inshuro eshatu ubuhahirane bikorana ku bicuruzwa biva mu buhinzi na serivisi zibwerekeyeho bitarenze mu 2025.
Ati “Icyo gihe ubucuruzi bwerekeye ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwari munsi ya 20%. Kuba ibicuruzwa byahererekanyijwe mu 2022 bingana na 24% byerekana ko tutaragera kuri iyo ntego.’’
Imibare yerekana ko Afurika yishyura miliyari $60 igura ibiribwa ikenera hanze ndetse iyi mibare ishobora kuzamuka ku kigero cya 50-60% cyangwa ikikuba kabiri mu myaka 10 iri imbere.
Minisitiri Dr. Musafiri Ildephonse mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’iki gihugu, agaragaza ko usibye kuba iyi nama izaba yiga kuri gahunda zo kwihaza mu biribwa ku Mugabane wa Afurika ariko bizaba ari n’umwanya wo kumurikira abaterankungu ndetse n’imiryango mpuzamahanga imwe mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yo mu Rwanda.
Usibye abashakashatsi mu buhinzi n’ubworozi ndetse na ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, iyi nama izitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Guverinoma, abavuga rikijyana ndetse n’abahoze ari abakuru b’ibihugu.