HomePolitics

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye indahiro za abofisiye bato bashya b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Abofisiye 166 barimo abakobwa 27 mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), barangije amasomo mu Ishuri rya RCS rya Rwamagana, banahabwa ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Prison).

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abofisiye bato bashya b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, bahuguriwe bwa mbere mu ishuri ry’amahugurwa ry’uru rwego.

Yabasabye kutajya mu bikorwa bihabanye n’inshingano zabo, ndetse anabasaba kwita ku burenganzira bw’abagororwa no kwirinda imyitwarire idahesha isura nziza urwego bakorera n’u Rwanda.

Iki gikorwa kandi cyarimo abandi bayobozi mu nzego zo hejuru, nk’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Aimable Havugiyaremye, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yasabye aba barangije amasomo n’imyitozo mu ishuri rya RCS, kuzarangwa n’ubunyamwuga mu nshingano bagiyemo, kandi ko ubumenyi bahawe buzabibafashamo.

Ni ku nshuro ya mbere hatanzwe ipeti ku bofisiye bato baratorejwe muri shuri ry’amahugurwa rya RCS.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko uyu muhango ari ikimenyetso cy’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, irushakira abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi kandi bakora kinyamwuga.

Ati “Ku bofisiye bato barangije amahugurwa uyu munsi ubu mugiye koherezwa mu magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo mushyire mu bikorwa ibyo mwize. Tubitezeho kuzuza neza inshingano zanyu mudateshutse cyane cyane ku ndahiro mumaze kugirira imbere y’Abanyarwanda.”

“Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira iri shuri kugira ngo rikomeze gutera imbere, bityo amahugurwa nk’aya akomeze gutangwa ku buryo buhoraho kandi ku mubare ukenewe.

Aya masomo yatanzwe hakurukijwe amahame agenga amahugurwa y’abashinzwe umutekano akomatanyijwe n’inyigisho zo mu ishuri ku mahame n’imikorere y’ibijyanye n’abantu bafunzwe hamwe n’ubumenyi ngiro, imyitwarire, guhangana n’ibibazo byaterwa n’abagororwa n’ubwirinzi.

Aba bofisiye 166 bahawe ipeti rya AIP uyu munsi, bamaze umwaka n’igice bahabwa amasomo banatorezwa muri iri shuri rya RCS rya Rwamagana, aho bari batangiye ari 180.

Nanone kandi muri aba barangije uyu munsi, barimo 66 bari basanzwe ari ari abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, mu gihe abandi 100 binjiyemo ari bashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *