Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda ngo arajwe ishinga no gushakira isoko rihamye umusaruro w’igihugu
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko mu ntego yinjiranye muri MINICOM, azaharanira kuzamura umusaruro w’ibikorerwa mu nganda no kubibonera isoko rikwiye haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
Aganira n’igitangazamakuru cy’igihugu ,Prudence Sebahizi yavuze ko azibanda mu gushyira imbaraga mu bijyanye no kuzamura ingano y’umusaruro w’igihugu ndetse no gushyira ingufu mu gushaka amasoko y’umusaruro wabonetse mu gihugu.
Aho yagize ati : “ubundi iyi Minisiteri twayivugamo ibintu bibiri ,ni Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi iyo uvuze inganda uba ureba uburyo umusururo w’igihugu uboneka naho iyo uvuze ubucuruzi uba ureba aho umusaruro w’igihugu ujyanwa ku isoko .
Nkaba numva nzareba kuruhande rw’inganda ndebe ibigombwa gukorwa kugirango umusaruro w’igihugu wiyongere nindangiza ndebe ku ruhande rw’isoko niba umusaruro w’igihugu ufite isoko ryaba ari mu gihugu imbere cyangwa se hanze y’igihugu”
“hanyuma ikindi cy’ingenzi buriya guhuza inganda n’isoko ugomba no kureba uburyo ibikorwa kuva ku buhinzi kugera byongerewe agaciro kugeza bigeze ku isoko uburyo iyo nzira yose bigomba kunyuramo hanyuma ukareba nuburyo serivisi zo gufasha ibyo bicuruzwa kuva aho bihingwa kugeza aho bicururizwa niba izo serivisi zikora”
Prudence Sebahizi wahawe kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga ndetse afite n’uburambe mu bijyanye no kwihuza kw’Akarere no kugena amabwiriza agenga ibihugu bikagize aho afite inararibonye y’imyaka irenga 20.
Sebahizi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere Mpuzamahanga “International Development Policy” yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Seoul muri Korea y’Epfo.
Mu bihe bitandukanye, Sebahizi yakoze imirimo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera. Ari mu bari mu biganiro byaharuye inzira yo kwinjira k’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu 2006. Yanatanze ubujyanama kuri Guverinoma y’u Rwanda ku kwihuza kwarwo n’Akarere.
Sebahizi yakoze mu mirimo ya Leta mu myaka irenga 10 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe gukurikirana ibiganiro by’ubucuruzi mpuzamahanga no kwihuza n’Akarere.
Muri iyi mirimo yatangiye mu 2006, Sebahizi yanagize uruhare mu kugena ibigomba gushingirwaho mu ishyirwaho ry’Isoko rihuriweho rya EAC.
Mu bujyanama yatangaga, Sebahizi yakoranye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ibiro bya Perezida wa Repubulika ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Sebahizi yabaye Umuhuzabikorwa wo ku Rwego rw’Igihugu w’Ihuriro ry’Imiryango yigenga yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Civil Society Organizations’ Forum (EACSOF), hagati ya 2012 – 2014.
Yanahawe ishimwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC kubera umusanzu we wubakiye ku bujyanama yatanze mu ishyirwaho ry’Isoko rihuriweho n’ibihugu bigize uyu Muryango.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi yabarizwaga muri Ghana aho yari Umuyobozi akaba n’Umuhuzabikorwa mu Bunyamabanga bw’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA).
Mu nshingano ze, kuva muri Kanama 2016, Sebahizi yabaye Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki ku Munyamabanga Mukuru n’ibigo bikorana na AfCFTA hagamijwe guhuza imikorere n’imikoranire yabyo.
Kuva mu 2015 hatangiye gutegurwa amasezerano ya AFCTA, Sebahizi yayoboye itsinda ry’inzobere zitanga ubufasha mu bya tekiniki n’ubundi hagamijwe guha imbaraga imikorere ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC) kugira ngo urusheho gukora no kugera ku ntego zawo.