Watch Loading...
HomePolitics

Mifotra yavuze ko mu gihe cy’amatora bizaba ari ikiruhuko cy’abakozi haba mu nzego za Leta n’izabikorera

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo [MIFOTRA], yatangaje ko iminsi ibiri ya mbere y’icyumweru gitaha, ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda babasha kuzuza inshingano mboneragihugu z’amatora.

iyi Minisiteri yabitangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X.Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagize iti “Iyo minsi yombi [Ku wa Mbere no ku wa Kabiri] izaba ari iminsi y’ikuruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu.”

Ibi biruhuko byashyizweho mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Ni amatora agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe, yaba aya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’Abadepite, akaba agiye kuba akurikiye ibikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi biba mu bice binyuranye by’Igihugu.

Ku ruhande rw’abahagarariye abafite ubumuga, hatora komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Igihugu n’abahuzabikorwa b’Inama y’abantu bafite ubumuga ku rwego rwa buri murenge mu gihe ku rubyiruko inteko itora ari abagize komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu.

Kuri ubu Abakandida depite 589 nibo bahatanira imyanya 80 mu kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

NEC yemeza ko ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga mu gihe ku buryo bwa burundu bizatangazwa bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *