HomePolitics

Mauritania : Ibikorwa byo gushakisha abimukira 150 barohamiye mu nyanja ya Atlantike birakomeje

Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi uratangaza ko abimukira batari bake bamaze kwitaba imana , abandi bagera ku 150 bakaba bataziwe irengero, nyuma y’uko ubwato bwari bubatwaye burohamye mu mazi y’injyanja ya Atlantike hafi yo ku nkombe z’igihugu cya Moritaniya.

Ibi byatumye ibikorwa bigamije gutabara no kurohora aba baba bagitera akuka k’abazima bikomeza ,aho kugeza ubu amakuru daily box ifitiye gihamya ni uko abimukira 300 ari bo bari mu bwato bwarohamye ku munsi y’amazi mbere yo kugera hafi yo ku nkombe z’umurwa mukuru wa Moritaniya wa Nouakchott.gusa inkuru nziza ihari ni uko Muri bo, 120 batabawe mbere y’uko bamizwa nkeri n’amazi.

Abo bimukira bari mu bwato busa nkaho ari ubwa gakondo ndetse bukoresha ingashyo kugira ngo bubashe kugenda ,ari nabwo bwahurahaga n’umuhengeri ukabije cyane wari muri Atlantike. Mu batabawe ku musi wa mbere, harimwo abana 4 batari kumwe n’ababyeyi babo abandi 10 mu batabawe bajyanwe mu bitaro kugira bavurwe.

Si ubwa mbere humvishwe abimukira batari bake baburira ubuzima mu bikorwa byo gushaka kwambuka inyanja ya Atlantike baciye ku nkombe za Moritaniya berekeza ku mugabane w’iburayi byumwihariko mu gihugu cya esipanye gushaka amaramuko .

zimwe mu mpamvu zikunzwe gushyirwa mu majwi n’abatari bake ni ikibazo cy’ubushomeri bukabije mu rubyiruko ,gutakaza agaciro kw’amashuri ,intambara z’urudaca ,ruswa ,ikimenyane ndetse n’icyenewabo bikunze kuranga inzego z’ubutegetsi za byinshi mu bihugu bibarizwa hano ku mugabane w’Afurika biri mu bituma rubanda nyamwinshi bakurira imishwaro mu kwerekeza ku mugabane w’iburayi no muri leta zunze z’Amerika.

AMAFOTO:👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *