FootballHomeSports

MANCHESTER UNITED: Jarrad Branthwaite,Joshua Zirkzee na Matthijs de Ligt bageze he binjira muri iyi ikipe ? ni bande bagomba gusohoka?

Manchester united iratangaza ko igomba gusinyisha abakinnyi bane bashya barimo Jarrad Branthwaite,Joshua Zirkzee na Matthijs de Ligt gusa ariko kandi ko abarimo Masoon Greenwood na Donny van de Beek bagomba gusohoka muri iyi ikipe.

Ikipe ya Manchester United yongeye gutanga akayabo kuri myugariro wa Everton Jarrad Branthwaite.Everton yanze amafaranga manchester Unted yabanje gutanga dore yabanje kubaha miliyoni £35 mu kwezi gushize kandi bizwi ko iyi kipe yashakaga agera kuri £70m kuri myugariro wimyaka 22.

Ariko United, yiteguye guha Branthwaite amasezerano maremare afite agaciro ko kuzajya ahembwa agera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu by’amayero buri cyumweru ,kugeza magingo aya nta kipe y’indi n’imwe yari yatanga angana gutyo kuri uyu musore.

Mail Sport yatangaje mbere ko ku wa mbere Manchester United yakoze inama irebana n’abakozi kugira ngo baganire ku cyifuzo gishya cya Branthwaite ndetse no gusinyisha myugariro wa Bayern Munich, Matthijs de Ligt na rutahizamu wa Bologna, Joshua Zirkzee.

United iri mu biganiro biri hafi kurangira na Zirkzee, ku buryo kuri miliyoni £34 uyu umuholandi yasinyira iyi ikipe ndetse ikanatekereza ko yanazana De ligt wa Bayern Munich kuri miliyoni £43m .

Amashitani atukura kandi arifuza kugura undi mukinnyi ukina hagati ariko yugarira, nyuma yo gutandukana na Carlos Enerque Casemiro, ibi bituma uwitwa Manuel Ugarte ukinira Paris Saint Germain ari mu bifuzwa n’iyi kipe,

Gusa nanone kurundi ruhande Ikipe ya manchester united iteganya ko igomba kugurisha abakinnyi kugirango inganishe ibitabo byayo by’ubukungu ,aho kuri uru rutonde rugari rw’abagomba gutandukana n’iyi kipe harimo Masoon Greenwood wari waratijwe muri Getafe.

Greenwood w’imyaka 22 y’amavuko ku munsi wejo yageze ku kibuga cy’imyitozo cyitiriwe umunyabigwi wayo Carrington training Complex aho yabonanye akanaganira na bamwe mu bayobozi ba ekipe ya Manchester united ku hazaza he muri iyi kipe gusa nanone ntiyigeze akorana imyitozo na bagenzi be ,ibi bije nyuma y’uko amakipe nka Lazio, Atletico Madrid na Valencia ari kurwanira gusinyisha uyu rutahizamu ukiri muto.

Undi ugomba gutanga umwanya n’umuholandi witwa Donny van de Beek nyuma yo kumara hafi imyaka ine akandagira mu kibuga inshuro zibarirwa ku ntoki ,uyu muholandi ngo bisa nkaho byarangiye yamaze kwerekeza muri ekipe ya Girona Fc yo muri esipanye ku bihumbi 450 by’amayero kuri uyu musore wari waguzwe asaga gato miliyoni 35 z’amayero avuye muri Ajax.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *