Watch Loading...
HomePolitics

Mali yahagaritse imigenderanire na Ukraine kubera ibirego ishinja umutwe wa Wagner

Mali ivuga ko yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga n’igihugu cya Ukraine, nyuma y’uko umuyobozi w’ingabo za Mali avuga ko leta ya Kyiv yagize uruhare mu mirwano yabereye hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Alijeriya mu kwezi gushize.


Abasirikare n’abacanshuro benshi bo mu mutwe wa Wagner w’Uburusiya bivugwa ko bishwe mu minsi y’imirwano yagiranye n’inyeshyamba zo mu bwoko bwa aba – Tuareg n’abarwanyi bafitanye isano na n’umutwe wa al-Qaeda.

Andriy Yusov, umuvugizi w’ubutasi bwa gisirikare wa Ukraine, mu cyumweru gishize yavuze ko inyeshyamba zahawe amakuru akenewe kugira ngo zigabe ibyo bitero.Umwe mu bayobozi bakuru bo muri Mali, Colonel Abdoulaye Maiga, yavuze ko guverinoma ye yababajwe no kumva iki kirego leta imaze ishinja Ukraine guhonyora ubusugire bwa Mali.

Mu cyumweru gishize, ingabo za Mali zemeye ko zagize igihombo gikomeye mu minsi myinshi y’imirwano mbere yadutse ku ya 25 Nyakanga ,Iyi mirwano yabereye mu butayu hafi ya Tinzaouaten, umujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba ku mupaka na Alijeriya.

Raporo zerekana ko inyeshyamba za Tuareg n’abarwanyi bo mu ishami rya al-Qaeda rishamikiye kuri Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin bateye inkunga ingabo za Mali n’Uburusiya mu gihe bari bategereje ko zongerwaho ingufu nyuma yo kuva muri Tinzaouaten.

Umubare nyawo w’abahitanwa n’ingabo za Mali’ cyangwa Wagner, ubu uzwi ku izina rya Afurika Corps ntago wari wamenyekana. Ariko, ibigereranyo byerekana ko abapfuye bari hagati y’abarwanyi 20 na 80.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *