Watch Loading...
HomePolitics

Mali : abantu bagera kuri 15 bahitanywe n’Ibitero bya Drone

Abantu 15 barimo abana bishwe n’ibitero by’indege mu majyarugu ya Mali ahakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta zishyigikiwe n’abancancuro b’Abarusiya, n’imitwe y’inyeshyamba z’abajihadisite bashaka kwitandukanya na Mali.

Umuvugizi w’izo nyeshyamba Mohamed Elmaouloud Ramadane yavuze ko ibyo bitero byatangiye byibasira farumasi, nyuma hakurikira no kurasa ku baturage.

Izo nyeshyamba zirashinja ingabo za leta n’abacancuro ba Wagner kugaba ibitero bya drone mu gace ka Tinzaouatene, kari hafi y’umupaka wa Aljeriya. Zo zivuga ko abapfuye bose ari 21, barimo abana 11.

Umunyapolitike muri ako gace wavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, we yemeje ko abamaze gupfa ari abantu 15.

Imyaka umunani irashize Mali ihanganye n’imitwe yifuza kwitandukanya nayo. Iyo mitwe imaze kwigarurira uduce twinshi tw’igihugu. Ubutegetsi bwa gisirikari bwagiyeho nyuma ya kudeta mu 2020 buvuga ko bufite intego yo kwigarurira uduce twose turi mu maboko y’inyeshyamba.

Leta ishinja izo nyeshyamba gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu.

Ubwo butegetsi bwa gisirikari buyobowe na Colonel Assimi Goita, bwamaze kandi kwitandukanya na leta nyinshi zo mu burengerazuba bw’Isi, zirimo Ubufransa bwakolonije icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *