Madamu Jeanette yahaye urubyiruko umukoro wo kurwanya abasebya u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’abasebya u Rwanda ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro cyibanze cyane cyane ku mateka y’u Rwanda cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda rwagize ingorane zo guhura n’Abakoroni ndetse n’Abamisiyoneri babibye urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo ngengabitekerezo kandi ikaba yarakomeje kwenyegezwa n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko ko benshi mu bagize uruhare muri jenoside harimo n’urubyiruko, akaba ari ho ahera asaba urubyiruko rwo muri iki gihe kugira amahitamo meza abereye igihugu.Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rushimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuba bushyira imbere ubumwe b’abanyarwanda bose no gushaka icyabateza imbere ntawe uhejwe.
Utumatwishima Abdallah Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,yibukije ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagararitswe, ariko anavuga ko kuba hari abagifite ingengabitekerezo yayo bigaragaza ko igishyigikiwe na benshi barimo abayiteguye bakayishyira mu bikorwa, ibi bitanga umukoro ku rubyiruko mu kubarwanya bifashishije ikoranabuhanga.
nkuko tubikesha ikigo k\’igihugu cy\’itangazamukuru ,Madamu Jeannette Kagame witabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasobanuye ko amateka y’u Rwanda yerekana ko abanyarwanda babeshywe n’abari babifitemo inyungu bikarugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka urubyiruko rwazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ni igikorwa kiba buri mwaka cyaturutse ku gitekerezo cy’ihuriro ry’urubyiruko riba buri mwaka.
Cyokora yanabasabye kugira uruhare mu gufasha igihugu guhangana n’urugamba igihugu kirimo rwo guhangana n’abakirwanya hagamijwe kubaka ahazaza hacyo.Kuri iyi nshuro ya 30 hitabiriye abasaga 1500 baturutse mu Turere twose tw’Igihugu.