Lubero : abanyeshuri bari gusangira ibyumba by’amashuri n’abantu bimuwe n’umutekano muke
Muri DRC ,gutangira umwaka w’amashuri wari uteganijwe ku wa mbere, 2 Nzeri byahagaritswe. Abanyeshuri bahatiwe gusubira mu rugo kubera ko ibyumba by’ishuri bigikorerwamo n’abimuwe bahunze kwigarurira uduce tumwe na tumwe two mu gace ka Lubero n’inyeshyamba za M23.
Ibigo byinshi byibasiwe niki kibazo, cyane cyane amashuri abanza ya Muchungaji, Kilalo, Migheri, Kahisi, ndetse n’ikigo cya Ivatsiro. Abanyeshuri basanze bahuye nibibazo bitigeze bibaho nyuma yo gusangira ibyumba byabo nabimuwe.
Bamwe mu bayobozi b’ishuri bagaragaza impungenge nkuko byahamijwe na Balira Kakule, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Muchungaji, aho asobanura ko ibi bintu bitigeze bibaho na mbere.
Aho yateruye ati: “Bamwe mu bimuwe bagaragaje ko nabo bashyigikiye uburenganzira bw’abana bwo kwiga gusa twahisemo ko bazagabana ibyumba abanyeshuri , ndetse tugiye gufata gahunda y’uko mu gitondo, bazajya bapakira ibintu byabo maze bakabishyira mu bindi byumba by’ishuri maze ibyo barimo bigasukurwa kugirango abanyeshuri bake nibura babashe kubyigiramo. »
Colonel Alain Kiwewa, umuyobozi w’ubutaka bwa Lubero, arateganya we yatangarije Radio okapi ko hari no guteganywa gahunda yo gushaka uburyo buhamye bwo kwimura aba bakuwe mu byabo n’umutekano muke n’inyeshyamba mu rwego kugirango nibura mu kwezi cyangwa se mu mezi abiri akurikiraho abanyeshuri bose bazabashe kujya ku ishuri nta nkomyi.
aho yagize ati: “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tubone icumbi ry’aba bantu bimuwe tubifashijwemo na Guverinoma n’abafatanyabikorwa bacu. »
Amakuru ajyera kuri Daily box ni uko mu majyepfo yubutaka bwa Lubero, itangira ryumwaka w’amashuri ritigeze ribaho mu mijyi yigaruriwe na M23.