Rayon Sports igaragaje ko y’iteguye urugamba rw’Ashampiyona inyagira Amagaju
Wari umukino w’agicuti aho ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe y’Amagaju ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Uku n’iko umukino wa genze wose kuva kumunota wa mbere kugeza umukino wose ugannye kumusozo.
Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa Rayon Sports
22.Ndikuriyo Patient
13.Omborenga Fitina
54. Gning Omar
5.Nshimiyimana Emmanuel
24.Bugingo Hakim
26.Kanamugire Roger
20.Ishimwe Fiston
17.Rukundo Abdul Rahman
99.Iraguha Hadji
6.Ndayishimiye Richard
30.Iradukunda Pascal
Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa Amagaju
1.Kambale Kiro Dieume
3.Dusabe Jean Paul
2.Bizimana Ipthi Hadji
14.Abdel Matumona Wakonda
8.Tuyishime Emmanuel
28.Sebagenzi Cyrille
6.Kambanda Emmanuel
11.Gloire Shaban Salomon
29.Useni Kiza Seraphin
17. Ndayishimiye Edouard
23.Niyitegeka Omar
1’Amagaju agerageje uburyo ariko Useni Kiza Seraphin ntibyamukundira umupira usubira muma boko ya Rayon Sports.
5′ Amakipe yombi arikwigana umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga Rayon Sports inyuzamo igasatira ariko ntibiyikundire.
6′ Rayon sports iteye koruneri yambere iterewe kuruhande rw’ibumoso ariko umupira abasore b’Amagaju bawukuramo(Itewe na Ishimwe Fiston).
11’Rayon Sports Ikomeje kwiharira umukino arinako igerageza uburyo bw’igitego ariko bamyugariro b’Amagaju bakomeje kuba ibamba ndetse n’umuzamu wabo Kambale Kiro Dieume.
13’Useni Kiza Seraphin umwemubakinnyi bakomeje kuzonga cyane Rayon Sports byumwihariko kuruhande rw’iburyo azamukanye umupira ariko ba myugariro ba Rayon Sports birwanaho bawushyira hanze!
16’Abdel Matumona Wakonda myugariro w’Amagaju azamukanye umupira awutanga kwa Useni Kiza Seraphin ariko bamyugariro ba Rayon Sports birwanaho.
19’Iraguha Hadji azamukanye umupira kuruhande rw’iburyo ariko aguye hasi umusifuzi yemeza ko ntakosa rya abayemo.
22′ Amakipe yombi arasa nkatuje mu mukinire adasatira umupira ukinirwa hagati mu kibuga gusa biragaragara ko Amagaju arikurusa Rayon Sports, Rayon Sports ikayirusha gukora uburyo bwinshi imbere y’izamu.
25’Goooooaal, Igitego cya Rayon Sports gitsinzwe na Bugingo Hakim kumupira ahawe na Ishimwe Fiston uhise atera mwizamu bigoranye ariko umupira Kambale Kiro Dieume umuzamu wa Amagaju ntiyabasha kuwufata.
33’Koruneri y’ikipe ya Rayon Sports itewe neza cyane na Iraguha Hadji iriko ba myugariro ba Amaju bakuraho umupira neza cyane.
38′ Kufura y’ikipe ya Amagaju itewe neza na Bizimana Ipthi Hadji maze Useni Kiza Seraphin aca muri humye ba myugariro ba Rayon ashyiraho umutwe k’ubwamahirwe make umupira ujya hanze y’izamu.
42’Umuzamu w’ikipe ya Amagaju Kambale Kiro Dieume agize ikibazo umukino uhagararaho gato kugirango avurwe na abaganda b’ikipe ya Amagaju.
45′ Umusifuzi yongeyeho iminota itatu y’inyongera mbere y’uko igice cya mbere kirangira hagati ya Amagaju na Rayon Sports kuri Sitade ya Huye.
4+3′ Igice cya ambere cy’umukino uri guhuza ikipe y’Amagaju na Rayon Sports kuri sitade ya Huye kirarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports kubusa bwa Amagaju(Amagaju 0-1 Rayon Sports).
45′ Igice cya kabiri cy’umukino kiratangiye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye Amagaju 0-1 Rayon Sports cya Bugingo Hakim.
48′ Amakipe yombi atangiye igice cya kabiri n’imbaraga nyinshi zose zataka imwe ishaka kwishyura indi irwana no kwinjiza igitego cya kabiri arinako abatoza bakoze impinduka.
52′ Jesus Paul asigaranye n’umuzamu wenyinyine ariko umupira awutera mu biganza by’umunyezamu w’Amagaju Twagirumukiza Clement wajemo asimnuye mu gice cya kabiri Kambale Kiro Dieume.
54’Goooooooal, Rayon Sports igitego cya Kabiri gitsinzwe na Adama Bagayogo kumakosa y’umuzamu w’ikipe y’Amagaju Twagirumukiza Clement.
56’Gooooooooal, Igitego cy’Amagaju gitsinzwe n’umusore Richard Mapoli Yekini mu gihe Rayon bari bakishimira uburyohe bw’igitego cya kabiri kuburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.
66′ Koruneri ya Rayon Sports batereye kuruhande rw’iburyo ariko umuzamu w’ikipe y’Amagaju Twagirumukiza Clement umupira awufataneza cyane.
69′ Adama Bagayogo akomeje kuzonga bamyugariro bikipe y’Amagaju aho acenze y’injira mu rubuga rw’Amagaju ariko ateye umupira ukurwamo n’umuzamu Twagirumukiza Clement.
76’Niyonkuru Calude agonze umupira awujyana mu izamu ariko kubwamahirwe make uca hejuru y’izamu rya Rayon Sports, n’inyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bari bikanze ikosa ariko umusifuzi ntiyasifura ryari rikorewe Ganijuru Ishimwe Elie hagati mu kibuga.
83′ Ikipe y’Amagaju ikomeje kwiharira umukino bikomeye cyane ndetse irasha no kwishyura igiteko kimwe irigusigwaho na Rayon Sports binyuze kuri ba rutahizamu bayo nka Destin Maland w’injiyemo asimbuye.
90+2′ Goooooooal, Rayon sports igitego cya gatatu gitsinzwe na Jesus Paul kuburangare bwa bamyugariro b’ikipe y’Amagju.
90+4’Umukino urarangiye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye aho Amagaju atsinzwe n’ikipe ya Rayon Sports ibitego 3-1.