Watch Loading...
HomePolitics

Leta ya Iran igiye gushyiraho ingamba zikarishye ku mikoreshereze ya interineti muri iki gihugu

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, kuri uyu wa kabiri yasabye guverinema nshya y’icyo gihugu kiyobowe mu buryo bwa kiyisilamu, gushyiraho ingamba zihamye zo kugabanya imikoreshereze ya interineti.

Avugana na guverinema shya yashyizweho na perezida Masoud Pezeshkian, Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko hagomba kuba uburyo bwo kubahiriza amategeko n’ahatagaragarira amaso nko kuri interineti.

Yasabye ko niba nta mategeko ahari abigenga akwiriye gushyirwaho bityo ubutegetsi bugashingira kuri ayo mategeko bugenga mikoreshereze ya Interineti mu gihugu.

Ikoreswa rya interineti muri Irani ryari risanzwe rigengwa n’amabwiriza akarishye.Amagambo ya Ayatollah Ali Khamenei aje mu gihe perezida Masoud Pezeskian yari yarasezeranyije rubanda kuzadohora ku mategeko akakaye agenga imikoreshereze ya interineti mu gihugu mu gihe yiyamamazaga.

Irani imaze imyaka ikumirwa gukoresha imbuga mpuzambaga nka Facebook na X yahoze ari Twitter. Inzindi mbuga nka WhatsApp, Telegram, Instagram, TikTok, na YouTube na zo zarafunzwe.

Ingamba zikarishye kurusha zashyizweho mu 2019 nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi na nyuma y’urupfu rwa Mahsa Amini waguye muri kasho ya polisi mu kwaka wa 2022.

Kuva ubwo Abanyairani bahise bayoboka uburyo bw’inkereramucyamo bwo gukoresha ikoranabuhanga rya VPN rihisha aho ukoresha interineti aherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *