Kwiyongera imbaraga kwa M23 biterwa n’amakimbirane y’u Rwanda na Uganda bijyanye no kugenzura ubutaka bwa DRC : Ebuteli na GEC
ku wa kabiri tariki ya 6 Kanama ,Ikigo cy’ubushakashatsi cya Ebuteli hamwe n’itsinda ku miyoborere muri Kongo (GEC) batanhaje ko, kongera kubaho kwa M23 byatewe n’ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Uganda ku bijyanye no kugenzura ubutaka bwa repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Iyi miryango y’abenyacongo yatangaje ibi muri raporo yabo yise « Kongera kubaho kwa M23: guhangana mu karere, politiki y’abaterankunga no guhagarika inzira y’amahoro ».
Muri raporo yabo, Ebuteli na GEC bagaragaje ibimenyetso byerekana ko ihohoterwa rirwanya abatutsi ryiyongereye muri Kivu y’Amajyaruguru na mbere yuko M23 yongera kubaho.
Izi nzego zombi zavuze kandi ko zagaragaje ko u Rwanda, binyuze muri iyi ntambara, rwashakaga kubuza Uganda kugira uruhare mu byo ibona muri ko ari akarere kayo gakomeye.
Umuyobozi mukuru wa Ebuteli bwashimangiye ibi aho bwagize buti : « Ikibazo cy’aho amoko nacyo y’aho abantu bagiye baturuka cyirahari pe , ariko impamvu nyamukuru yatumye M23 yongera kubaho ni amakimbirane yo mukarere yari hagati yu Rwanda na Uganda Kandi hejuru yamakimbirane yose ajyanye no kugenzura Ubukungu budasanzwe bwa DRC. »,
Aba bashakashatsi ba Ebuteli bakomeza banavuga ko Ikibazo cya M23 cyatangiye mu Gushyingo 2021 kandi ibyo byahuriranye no gutangiza imirimo yo kubaka umuhanda muri Uganda yagombaga kunyura ku butaka bwa Rutshuru.Ibihumbi n’ibihumbi bby’abantu barapfuye mu gihe amahanga yamaganye gusa aho gufata ingamba zikarishye kuri leta ya Kigali. nkuko Radio Okapi ibitangaza.
Radiyo ya RFI yabonye kopi ya verisiyo yanyuma ya raporo ngarukamwaka y’itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye zishinzwe iperereza ku kibazo cy’iburasirazuba bwa DRC. Iyi nyandiko, guhera ku ya 12 Ukuboza, igomba gutangwa ku mugaragaro mu byumweru biri imbere. Kimwe na raporo zabanjirije iyi, yerekana cyane cyane ko hari inkunga yatanzwe n’u Rwanda na Uganda ku nyeshyamba za M23.
Impuguke z’umuryango w’abibumbye zivuga ko u Rwanda ruhora rushyigikira inyeshyamba za M23, zishimangirwa mu gihe cy’imirwano. Bavuga ku mfashanyo zo gushaka abakozi, gutanga intwaro ndetse rimwe na rimwe, uruhare rw’ingabo z’u Rwanda hamwe n’inyeshyamba za M23.
Nubwo iki gihugu gitangaza ibi u Rwanda rwo rutangaza ko ikibazo cy’abanyekongo kigomba gushakirwa umuti hagati y’abanyecongo kurusha gushakira urwitwazo mu bihugu by’ibituranyi.