HomeOthers

KWIBUKA 30: Ambasade y\’u Rwanda muri Niger yifatanije n\’inshuti z\’u Rwanda kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

\"\"

Kuri uyu wa gatandatu w\’icyumweru dusoje abanyarwanda baba mu gihugu cya Niger nabo bongeye kuzirikana abarenga miliyoni imwe y\’abanyarwanda baburiye ubuzima muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata ,1994.

Muri izi impera z\’icyumweru dosoje nibwo abagize diyasipora nyarwanda batuye mu gihugu cya Niger giherereye muri Afurika y\’iburengerezuba bifatanije na abakozi b\’imiryango mpuzamahanga ,abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n\’inshuti z\’u Rwanda zari zatururse hirya no hino ku isi mu kongera kwibuka banaha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30 ku rwego rwa Ambasade y\’u Rwanda muri iki gihugu ifite icyicaro muri Nigeria .

Nkuko yabigarutseho mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango Nkuriyingoma François yongeye kwitsa kukuba jenoside itaraje gutyo ngo yiture ku bantu ahubwo ko ari umugambi mubisha wacuzwe ukanashyirwa mubikorwa na abahoze ari abayobozi bo muri republika ya kabiri yari iyobowe na Juvenal Habyarimana ,uyu akaba ari uwari waje uhagarariye iyi ambasade muri iki gikorwa yagize ati:\”jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni indunduro y’urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko yabibwe n’abakoloni, atizwa umurindi n’ubuyobozi bubi bwakurikiyeho kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo amahanga arebera.’’

Yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguha icyubahiro abayizize no kuzirikana ubutwari n’ubudaheranwa bw’abayirokotse.Yakomeje ati “Turishimira kandi iterambere Igihugu cyacu kimaze kugeraho kubera amahitamo meza cyakoze ku bw’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame. Aha ndavuga ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kugira Igihugu gifite icyerekezo n’intego.’

Yasabye amahanga kuba maso no guhagurukira rimwe akamagana ndetse akanahana abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside hijya no hino ku Isi, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Abatanze ubutumwa muri iki gikorwa bavuze ko u Rwanda rwageze kure habi bashoboka kandi bashima aho rugeze rwiyubaka.

Benshi mu bagize ubutumwa bageza ku bari bitabiriye uyu muhango harimo na Maiga Attaher wabaye mu Rwanda igihe kirenga imyaka itandatu akaba ubu ngubu ari umukozi w\’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ubworozi, FAO, muri Côte d\’Ivoire.

Maiga nawe hifashishijwe ikoranabuhanga ryo muburyo bwa videwo bizwi nka Video conference nawe yagize icyo atangariza abari bamukurikiye muri uwo muhango aho yagize ati:\”Ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage si amagambo ahubwo ubwabyo birivugira. Nk’urugero, u Rwanda rwazamutseho 8% mu bijyanye n’ubukungu.” 

Prof. Issoufou Katambé wabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye n’umuyobozi mu nzego bwite za Leta ya Niger, yavuze ko yamenye u Rwanda n’Abanyarwanda kuva mu 1976.

Yagize ati “Kuva icyo gihe nagiye nkurikiranira hafi amateka y’u Rwanda. Gusa mu 2014 – 2015 ni bwo natembereye neza mu Rwanda, by’umwihariko mbona Umujyi wa Kigali ari mwiza kandi usukuye. Icyo gihe ni bwo nanzuye ko imbaraga z’Abanyarwanda ziri mu gukora cyane, iterambere ryarwo, imiyoborere myiza no kurwanya ruswa n’akarengane.”

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30 , banacanye ku mugaragaro urumuri rw’icyizere mu kwerekana ko ejo hu u Rwanda hizewe hazira intonganya n\’amakimbirane ndetse n\’ubundi bwoko bwose aho buva bukagera bw\’ivangura.

\"\"
\"\"
\"\"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *