Ku nshuro ya gatatu u Rwanda na Congo -Kinshasa bongeye guhurira ku meza y’ibiganiro
Abahagarariye Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro bibaye ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
ibi biganiro biri kuyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, witwa Téte António; mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, ndetse na Thérèse Kayikwamba Wagner uyoboye intumwa zihagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, mu butumwa yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko yakiriye mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama i Luanda, inama ya gatatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri ku bibazo by’umutekano n’amahoro biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yaje ikurikira iya kabiri y’Abaminisitiri yabaye tariki 30 Nyakanga 2024 na yo yabereye i Luanda, aho yari yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba guhagarika imirwano kuva tariki 04 Kanama 2024.
Mu ijambo rye ubwo yatangizaga inama y’abakuriye Iperereza, Minisitiri Téte António yashimiye impande zombi kuba zikomeje kugaragaza ubushake mu gushaka umuti wazana amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Izi nzobere mu iperereza z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) zahawe inshingano zo gukurikirana no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje ba Minisitiri, by’umwihariko gusenya burundu umutwe wa FDLR no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro iri mu makimbirane.
Iyi nama yabaye mu gihe icyemezo cyo guhagarika imirwano cyarenzweho, aho bishinjwa umutwe wa M23 uherutse gufata umujyi wa Ishasha uri ku mupaka uhuza DRC na Uganda.
Intego nyamkuru yo guhura kw’aba bahagarariye iperereza ry’Ibihugu byombi, ni ukurandura umutwe wa FDLR nk’uko byemejwe n’umuhuza ari we Angola ubona ko ari yo ntambwe ya mbere yo gushaka umuti.
Ibi biganiro bibaye ibya gatatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bije bikurikira ibiherutse guhuza abahagarariye inzego z’iperereza z’Ibihugu byombi (Rwanda na DRC) na bo bahuriye i Luanda muri Angola.
Aba bahagarariye inzego z’iperereza, bari bahuye mu nama yabaye tariki 07 n’iya 08 Kanama 2024, nyuma y’uko indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yo yari yabaye tariki 30 Nyakanga 2025.