Kinshasa: Umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherutse kwicirwamo imfungwa 129 ari gushakirwa hasi kubura hejuru
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nzego zishinzwe iperereza ziri gushakisha Joseph Yusuf Maliki, umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa nyuma y’uko yiciwemo imfungwa 129 mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024.
Kuri uyu wa 5 Nzeri, Nibwo urukiko rwa Kinshasa rwatangiye kuburanishiriza muri gereza ya Makala imfungwa zikekwaho kugerageza gutoroka uwo munsi.
Izi mfungwa zishinjwa ibyaha birimo gutwika ku bushake no gusambanya ku ngufu bigakurikirana n’icyemezo cyo guhagarika umuyobozi w’iyi gereza kubera uruhare akekwaho kugira mu mpfu z’izi mfungwa n’iyangirika ry’inyubako zaho. Yamusimbuje by’agateganyo Deko Madeleine wari umwungirije.
Ni imfu zaturutse ku kuba zimwe muri zo zageragezaga gutoroka. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani icyo gihe yahise asobanura ko harimo 24 zarashwe n’abacungagereza mu gihe izindi mfungwa 59 zakomeretse, izindi z’abagore zisambanywa ku ngufu na ngenzi zazo z’abagabo.
Amashusho ateye ubwoba agaragaza imirambo myinshi irimo n’iyambaye ubusa, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ku wa mbere leta yari yavuze ko abantu babiri bapfuye mu gikorwa cyo kugerageza gucika gereza ya Makala y’i Kinshasa muri DR Congo.
Ubu minisitiri w’ubutegetsi yemeje ko abapfuye ari imfungwa 129.
Amashusho yakwiriye ku mbuga yerekana imfungwa zigendagenda hejuru y’imirambo myinshi zivuga amagambo y’akababaro, zinenga inzego z’umutekano kwica bagenzi babo bangana gutyo.
Ibyo byabaye nyuma y’uko mu gicuku cyo ku wa mbere muri gereza ya Makala humvikanye urusaku rw’amasasu.Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta, yahise atangaza ku rubuga X ko ari “igikorwa cyo kugerageza gucika gereza nkuru ya Makala”, yongeyeho ko inzego z’umutekano “zirahari ngo zigarure ituze n’umutekano”.
Nyuma, Me Samuel Mbemba ministiri wungirije w’ubutabera yatangaje ko mu guhagarika uwo mugambi hapfuye imfungwa ebyiri.
Nyuma y’ayo mashuho asa n’ayafatiwe muri gereza yerekana imirambo, n’inama y’igitaraganya y’inzego z’umutekano n’abandi bategetsi mu murwa mukuru Kinshasa, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani Lukoo yatangaje ko abapfuye muri iyo gereza ari 129 barimo 24 bishwe n’amasasu.
Shabani yavuze ko benshi mu bapfuye bazize “kubura umwuka” nyuma y’umubyigano ukabije, kandi ko abandi 59 barimo kuvurwa ibikomere.
Shabani yavuze ko ahagana saa munani z’ijoro ku wa mbere imfungwa zo muri iyo gereza zatwitse inzu y’ubutegetsi ahabikwa amadosiye, ububiko bw’ibiribwa, n’aho bavurirwa.
Umwe mu bakozi ba gereza yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nta mfungwa yabashije gutoroka muri icyo gikorwa.
Reuters imusubiramo agira ati: “Ababigerageje barishwe”.
Gereza ya Makala ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1,500 ariko irimo abagera ku 12,000 biganjemo abategereje kuburanishwa, nk’uko bivugwa n’ikigo Amnesty International muri raporo yayo iheruka kuri DR Congo.
Igikorwa cyo ku wa mbere kibukije gutoroka gereza ya Makala kwabaye mu 2017 aho abantu bitwaje intwaro bateye iyi gereza bigatuma abantu barenga 4,000 bari bafunze batoroka.