Kigali : Itsinda ry’abapolisi ryekeje muri Sudan y’epfo mu butumwa bwa LONI
kuri uyu wa Kane tariki 16 / Mutarama 2025 , itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryahagurutse I Kigali ryerekeza muri Sudan y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye
Aba bapolisi b’u Rwanda berekeje muri Sudan biganjemo umubare munini w’ab’igitsina gore bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, bari mu itsinda rya rya RWAFPU3-7 .
Iri tsinda rikaba byitezweho ko rigiye gukorera mu ngata bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 ryari rimaze igihe kingana n’umwaka muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka UNMISS mu ndimi z’amahanga .
Ndetse icyiciro cya mbere cy’abasimbuwe na cyo cyageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
SSP Donatha Nyinawumuntu ,niwe wari uyoboye umubare munini w’abapolisikazi mu gihe aba bavuye muvuye muri ubu butumwa bari bayobowe na Emmy Karangwa .
Mu ijambo ryo kwakira aba bapolisi CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yashimiye ubwitange , umurava, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byaranze aba bapolisi ndetse bikanabafasha kuzuza inshingano zabo .
Aba polisi bakoze ibikorwa bitadukanye byaba ibyo bakoze ubwabo n’ibyo bafatanyijemo n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage bari bashinzwe gucungira umutekano nkuko SP Karangwa wari Umuyobozi Wungirije w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro yabigarutseho .
Aho yagize ati :“Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo twari dushinzwe by’umwihariko mu gihe gisaga umwaka tuhamaze hari n’ibindi bikorwa twakoze bijyanye n’iterambere ku baturage twari dushinzwe kurinda birimo; umuganda rusange, kubigisha no kububakira uturima tw’igikoni no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu ndetse n’ibikoresho by’isuku.”
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kuva muri 2015, aho kuri ubu rufite amatsinda abiri y’abapolisi agizwe n’abagera kuri 400.