Kamonyi : impanuka y’imodoka ikomeye yakomerekeje abasaga 11
Ku munsi wejo ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025 , Mu karere ka Kamonyi habaye impanuka yakomerekeyemo abarenga 11 nyuma yuko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux Vigo igonganye na Toyota Coaster ya kompanyi ya RFTC itwara abagenzi mu buryo bwa rusange .
Iyi mpanuka ikomeye yabereye mu gace kazwi nko ku Karengere mu Murenge wa Musambira, mu muhanda uzwi nka Kigali-Muhanga , ikomeretsa bikabije abantu batatu , mu gihe abandi umunani bari muri iyi modoka bakomeretse byoroheje, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yemeje ko yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux Vigo yari irimo abantu bane aho ahanini byatewe nuko uyu mushoferi wari utwaye iyi modoka, yakoze amakosa mu kunyuranaho, akanyura ku modoka yari imuri imbere atabanje kureba imbere, ari bwo yahitaga agongana n’iyi yari itwaye abagenzi yarimo abantu 28.
Uyu muvugizi yanunzemo kandi ko usibye no kunyuranaho bihabanye n’amategeko y’umuhanda yashyizweho,yanabwiye itangazamakuru ko uyu mushoferi wari utwaye iyi modoka yari ari no ku muvuduko wo hejuru, byatumye atabasha kubona uko ahagaragara ngo abisikire imodoka bagonganye.
Imodoka zagonganiye muri izi mpanuka harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Hilux Vigo yari mu cyerekezo kiva mu Karere ka Muhanga yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, ndetse na Toyota Coaster ya kompanyi ya RFTC yari irimo abagenzi, yo yavaga mu Mujyi wa Kigali.