Juventus irifuza gutanga umwataka wayo ngo imugurane na Zirkzee wa Man United
Ikipe ya Manchester United biravugwa ko yamaze kwakira ubusabe bw’ikipe ya Juventus ku kuba bagurana rutahizamu wayo witwa Dusan Vlahovic bakamugarana Joshua Zirkzee .
Iyi kipe yo mu Butaliyani biravugwa ko yiteguye gutanga Dusan Vlahovic w’imyaka 24 baguze akayabo ka miliyoni 62 zama pound bamuvanye mu ikipe ya Fiorentina muri Mutarama 2022 bakamugurana uwitwa joshua Zirkzee wa united .
Zirkzee yagize intangiriro zitari nziza kuva yagera kuri Old Trafford avuye muri Bologna kuri miliyoni 36.5 z’ama pound kandi bivugwa ko atishimye na gato nyuma yo kuvugirizwa induru n’abafana ba United ubwo yasimbuzwaga mu minota 33 gusa mu mukino batsinzwemo na Newcastle ibitego 2-0.
Ikinyamakuru TalkSPORT dukesha iyi nkuru cyo cyiratangaza ko Juventus yatanze Vlahovic mu rwego rwo kutazahomba kuko uyu musore yanze kongera amasezerano muri ikipe mu gihe ari kwinjira mu mezi 18 ye ya nyuma y’amasezerano bafitanye.
Vlahovic yatsinze ibitego 12 mu mikino 23 shampiyona y’ubutaliyani kugeza magingo aya nubwo yakoze ibi uyu musore , aza ku mwanya wa kabiri muri Serie A ku rutonde rw’abakinnyi bamaze guhusha amahirwe menshi yashoboraga kubyara.
Bivugwa ko Vlahovic yinjiza miliyoni 10 zama pound buri mwaka muri Juventus nk’umushahara we kandi Juventus iri gushaka guhuza ibitabo byabo by’ubukungu mu buryo bwo kugabanya umushahara wa bamwe mu bakinnyi bayo bayitwara agatubutse ku mwanya .
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Seribiya yagiye ashakishwa n’amakipe agiye akomeye muri Premier League kuko yagiye ashakwa n’amakipe nka Chelsea na Arsenal.
Ingingo zashakishijwe cyane kuri Daily Box
ADF Arne slot Arsenal Barcelona CAF CHAMPIONS LEAGUE DRC Emirates Ethiopia FA Cup FARDC Faure Essozimna Gnassingbé Gakenke Gaza Igihe Imbogo Israel Jimmy Carter Kamikazee Kenya Leicester city LIverpool M23 Manchester united Man City Miss jolly Miss Noamie Muhanga Musanze Nigeria Nyamasheke Polisi Premier League Real Betis Real Madrid Rwanda Tchad TikTok TP MAZEMBE Trent Arnold Tunisia Ukraine Umuseke USA Wazalendo Zimbabwe