Watch Loading...
Home

Julien Mette : Ubuyobozi bubi bwa Jean Fidele nibwo bushyize rayon sports ahaga ,gusa ariko ngomba kubajyana mu nkiko

Umufaransa wahoze atoza ikipe ya Rayon sports Julien Mette yibukije abayobozi ba Rayon sports uko bakwiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo anatangaza ko ibi bidakuraho ko agiye kurega iyi ikipe mu rukiko rusesa imanza za siporo ruzwi nka Cass.

Mu masaha ashize yo kuri uyu wa ku wa Gatatu, tariki 26 Kamena 2024,Mette yashyize hanze ndetse anava imuzi n’imuzingo urugendo rw’ubuzima bwe muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ifashe imitima y’abatari bake hano mu rw’imisozi igihumbi ,uyu mutoza yibanze kukuba uyu mwaka w’imikino ushize wararangiye urugi rurimo rukinga abarenga bane kubera ibura ndetse n’itinda ry’umushahara ndetse n’ubuhimbazamusyi ikipe igomba abakinnyi ndetse ibi kandi ngo bigatuma kandi Mette amara umwanya munini mu gusobanurira abakinnyi ko ibyo bemewe ko biri kubageraho aho kuwushyira mu mitegurire y’uburyo bushya bw’imikinire ndetse n’ibindi byafasha ikipe kubona umusaruro mwiza mu kibuga.

Nkaho ibyo byo gukora inshingano zagakozwe na Nemeye Patrick nk’umunyamabanga w’iyi ikipe ndetse na perezida Jean fidele zo guhumiriza abakinnyi ku mishahara yabo yatinze bidahagije Mette yongeyeho ko yashenguwe cyane ko kuba aba bategetsi ba murera ahubwo bo barazaga kureba ndetse rimwe na rimwe bakivanga mu buryo ikipe igomba gupangwaa no gukinishwa mu kibuga kandi ngo biri munshinga z’umutoza mu gihe bamwe mu bakinnyi babaga barimo bamurira ko ntacyo gukinga inyuma y’imbavu. .

Julien Mette yabaye muri Gikundiro asanga ubuyobozi bwayo ari ikibazo gikomeye ifite, abo yanise ababeshyi n’abanyabwoba akaba aribyo bituma itabona umusaruro.Yagize ati “ Biba bigoye ko nakorana n’abantu batari inyangamugayo, ababeshyi kandi niko byagendaga umwaka wose. Nakoranye n’abakinnyi badafite ubushake kubera kudahembwa. Ntekereza ko niyo wazana Pep Guardiola cyangwa Mourinho mpamya ko bafite abakinnyi batahembwe, umusaruro utaba uko babishaka.”

Ngo nubwo mbere y’umukino wiswe umuhuro mu mahora wahuje gikundiro na mukeba wayo Apr fc uyu mutoza yari yamaze guhabwa byose bijyana n’amafaranga yaragenewe ,Mette ngo yiteguye kujyana iyi ikipe mu nkinko za FIFA kubwo kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano bijyanye no kutivanga mu kazi ke nkuko tubikesha radio ya B&B Kigali.

Umufaransa wahoze atoza ikipe ya Rayon sports Julien Mette yibukije abayobozi ba Rayon sports uko bakwiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo anatangaza ko ibi bidakuraho ko agiye kurega iyi ikipe mu rukiko rusesa imanza za siporo ruzwi nka Cass.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *