Jennifer Lopez yasabye umukunzi we gatanya !
Jennifer Lopez yasabye gatanya na Ben Affleck nyuma y’isabukuru y’imyaka ibiri bashyingiwe .
Lopez yasabye gatanya ku wa kabiri mu rukiko rukuru rw’i Los Angeles, nk’uko biri mu nyandiko z’urukiko .Urukundo rwabo rwatangiye nyuma y’uko bahuye mu 2003 barimo gukora kuri filimi yitwa Gigli. Bari bateganyije gushyingirwa muri uwo mwaka, ariko mu 2004 bahagarika urukundo rwabo.
Ikirego cya gatanya cyashyikirijwe urukiko kivuga ko Lopez cyangwa umwunganizi we bagomba guha Affleck [Lopez – wari warahinduye mu mategeko izina rye rya nyuma akitwa Affleck ] kopi y’inyandiko isesa ugushyingirwa kwabo.
Inyandiko ya gatanya ni iyo muri Mata(4) uyu mwaka, ariko yashyikirijwe urukiko kuwa kabiri tariki 20 Kanama(8), byahuriranye n’itariki kandi y’isabukuru y’imyaka ibiri y’ubukwe bwabo bwabaye tariki 20 Kanama 2022 ku rugo rwa Affleck muri leta ya Georgia.
Lopez yasabye gatanya ku wa kabiri mu rukiko rukuru rw’i Los Angeles, nk’uko biri mu nyandiko z’urukiko , Iyi nyandiko yashyikirijwe urukiko rukuru rwa Los Angeles ivuga ko Lopez z’imyaka 55 na Affleck w’imyaka 52, bagomba gusangira amakuru ku mitungo, harimo ibyo binjiza ubu, ayo bakoresha, imitungo ya buri umwe itimukanwa, n’imyenda (amadeni) bafite.
Iyo nyandiko ivuga ko bombi bagomba gutangaza impinduka mu by’imitungo yabo “kugeza habayeho ubwumvikane bwa nyuma ku bireba imitungo byose, muri iyi gatanya”.
Urukiko rwahaye Lopez iminsi 60 yo gutangaza ibijyanye n’imitungo ye, ruha na Affleck iminsi 60 ngo na we akore nk’ibyo nyuma ya Lopez.Inyandiko y’urukiko ivuga ko muri bo nihagira unanirwa gukora ibyo bishobora kuvamo inkurikizi z’ibihano.
Hashize amezi hari impuha ku mubano wabo. Bivugwa ko bashyize ku isoko inzu bafatanyije iri i Beverly Hills kuri miliyoni 65$, kandi bafotowe batari kumwe batambaye impeta zo gushyingirwa kwabo.