ISRAEL : nyuma yo kugabwaho ibitero rutura na Hezbollah ;Netanyahu yatangaje ukwihorera kweruye kuri uyu mutwe
Umutwe wo Hezbollah wo muri Libani waraye urekuriye mu gihugu cya Israel ibisasu n’indege zitagira abapilote (drone) 200 byose hamwe, mu guhorera urupfu rw’umwe mu ngabo nkuru zawo.
Igisirikare cya Israel kivuga ko umwe mu basirikare bawo bishwe muri iki gihugu gusa ariko gikomeza kivuga ko hari umusirikare ukomeye nabo batakaje, ariyo mpamvu ngo igiye gukomeza guhiga bukware aba barwanyi.
Ibinyamakuru byo muri Lebanon biravuga ko umuntu umwe amaze guhitanwa n’igitero cya Dorone mu mujyi wa Houla muri Lebanon.Iki gitero cyaje gikurikira ikindi cyakozwe mu mpera zo ku wa gatatu aho harekuwe ibisasu 100, ni kimwe mu bitero bikomeye kugeza ubu mu gihe cy’amezi icyenda y’imishamirano hagati y’izi mpande, ibi byateje ubwoba ko hashobora kwaduka intambara yeruye .
Inyeshyamba za Hezbollah zishwe mu gitero cyo mu kirere cya Israel hafi y’umujyi wa Tyre mu majyepfo ya Libani, Mohammed Nimah Nasser, ni umwe mu bategetsi bakuru b’uno mutwe bishwe muri iyi mishyamirano.
Kugeza ubu, bivugwa ko abantu barenga 400 bamaze kwicwa muri Libani, abenshi muri bo bakaba ari abarwanyi ba Hezbollah, hamwe n’abandi 25 muri Israel, benshi muri bo bakaba ari abasirikare.