Israel itwitse ingo nyinshi zo muri Rafah nyuma y’abasirikare bayo 8 bishwe na Hamas
Mu masaha yatambutse kuri uyu wa 15/06/2024, Hamas yagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Israel bihitana abasirikare umunani (8),bituma Israel itangaza ko ibyo nabyo Ari ibyo Hamasi igomba kwishyura.
Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu ntiyazuyaje mu gutanga umukoro kuri iki gitero, kuko Israel yahise mu ijoro ryakeye itwika ingo nyinshi y’abaturage ba Gaza muri Rafa byakomeje kongera ibibazo abana n’abaturage b’abasiviri bari guhura nabyo.
Mu nama y’ibihugu bikize ku isi G7, minisitri w’intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni,yatangaje ko ntacyo gishinja Israel abenshi bavuga ko ikorera genocide muri Gaza ati’Erega birasa n’aho Hamasi yateze umutego Israel maze iwugwamo,bityo ubu igishoboka n’inzira y’ibiganiro by’amahoro nk’uko tubirimo”.
Mu nama yabaye mu mpera z’iki cyumweru yigaga ku mahoro yo muri kariya gace, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije ko amahoro Ari umusingi w’ibindi Byose anizeza ubufatanye n’imikoranire byisumbuye mu gushaka amahoro muri kariya gace k’uburasiraziba bwo hagati.
Uko iminsi igenda yicuma Niko abagirwaho ingaruka n’intambara muri Gaza bagenda biyongera ibi bigakomeza gutera imiryango mpuzamahanga gusaba abantu b’Isi gutanga umusanzu wabo mu guhagarika iyi ntambara!